arton151757

Nyamagabe habaye umutingito wa 4.8

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rigenzura imitingito ryemeje ko mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe, habaye umutingito wari ku gipimo cya 4.8 ku manywa yo ku itariki ya 17 Ugushyingo 2025 saa 15:12. Uwo mutingito wumvikanye no mu bindi bice by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali.

RMB isobanura ko umutingito uri ku kigero nk’iki ushobora gutuma amadirishya atigita, ndetse n’ibikoresho byo mu nzu bikanyeganyega, cyane cyane mu nyubako zidakomeye. Muri rusange, imitingito iri hagati ya 4.0 na 5.0 iba yoroheje, ariko ishobora guteza kwangirika koroshye mu bice byegereye aho waturutse, harimo no kwiyasa kw’inkuta z’inzu zidafite umusingi ukomeye.

Umutingito nk’uyu ushobora gutuma haba inkangu ku misozi, kandi ibikoresho byoroshye nk’amasahani n’ibirahuri bishobora kugwa hasi. Abari mu nzu babasha kuwumva nk’aho imodoka iremereye irimo kunyura hafi.

Inzobere mu by’imiterere y’Isi zivuga ko ingaruka z’umutingito ziterwa n’ibintu bitandukanye birimo: ahantu waturutse, ubukana bwawo, imiterere y’ibikorwaremezo, ndetse n’inshuro uwo mutingito wumvikanye.

Umutingito uheruka kumvikana mu gihugu mbere y’uyu, wari ku gipimo cya 4.2, wumvikanye ku itariki ya 11 Ugushyingo 2025 mu Ntara y’Iburengerazuba. Indi yakurikiye ni uwabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, waturutse mu Kiyaga cya Tanganyika ku gipimo cya 6.1.

Ku wa 4 Gicurasi 2025, hari undi mutingito wabanje kuba ku gipimo cya 5.4 uva mu Kiyaga cya Albert, ukaza gukurikirwa n’undi wa 4.1 nyuma y’iminota mike.

Umutingito ukomeye cyane mu Rwanda mu mateka ya hafi wabaye ku wa 20 Werurwe 1966, wari ku gipimo cya 6.6, ari na wo ukomeye mu myaka irenga 100 ishize.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mutubarize, iyo habaye umuti gito nk’uyu ukangiriza abaturage, nk’amazu agasenyuka cyangwa agasatagurika, imirima ze ikaba yatwarwa n’inkangu biturutse ku mutingito, amatungo se akaba yapfa agwiriwe n’amazu cyangwa ibiti, ni hehe umuturage yageza ikibazo cye kugirango abe yahabwa impozamarira? Iki kibazo abantu benshi barakibaza kandi nta gisubizo bagifitiye. Serivice zegerejwe umuturage yabarizamo ni hehe, mu kagari, ku murenge cyangwa se mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *