Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’umugabo wishe nyirabukwe amuteye icyuma.
Icyaha akurikiranyweho biravugwa ko yagikoze ku itariki ya 13 Mutarama 2025, mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Ngambi, Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko kuri uwo munsi uregwa yagiye kwa nyirabukwe, aramuniga, amutera icyuma mu ijosi aramwica. Nyuma yo kumwica yahise atwara agafuka yari acyenyeye karimo amafaranga.
Uregwa yemera icyaha, ndetse agasobanura uko yagikoze; akavuga ko nyirabukwe yari amaze icyumweru amwirukanye yakira undi musore wabyaranye n’umukobwa we.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


