Nyamasheke: Abana bibana biteguye kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa n’abaterankunga

Sangiza iyi nkuru

Abana bibana bo mu  mirenge ya Bushenge, Ruharambuga, Kagano, Kanjongo Rangiro na Karengera  mu karere ka Nyamasheeke bavuga ko nubwo bugarijwe n’ibibazo by’inzitane kimwe n’abandi bana bameze nka bo bo mu yindi mirenge y’aka karere, biteguye kubyaza umusaruro ubufasha  bahabwa n’ubuyobozi bw’akarere kabo kimwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibi ni bimwe mu byo abana nk’aba  bo mu murenge wa Bushenge batangarije Bwiza.com,nyuma y’ibiganiro bahawe n’ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’umuryango,  Strive Foundation Rwanda usanzwe  wita ku mibereho y’abana nk’aba muri iyi mirenge 6 y’aka karere, banahabwa bimwe mu bikoresho bakenera birimo amatara n’imyambaro y’ishuri.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na  Ruzibiza Léopold, ushinzwe gahunda y’ibikorwa muri uyu muryango, ngo ibibazo by’aba bana ni byinshi cyane aho bamwe baba batagira n’aho baba kubera ko ababyeyi babo baba barabasize mu nzu zishaje cyane, kutabona ibibatunga, abafite inzu bakaba batagira amashanyarazi abana bakabura uko biga,n’ibindi ari yo mpamvu hari ubufasha babagenera kugira ngo ubukana bw’iyi mibereho mibi baba barimo bugabanuke nubwo bukiri buke ugereranije n’ibyo bakeneye.

Yagize ati ” ibibazo by’aba bana ni byinshi ntitwanabirangiza uko bingana cyangwa nk’uko babyifuza  ku kigero bifuza ho ariko nk’ubu twabazaniye amatara abafasha kumurika kuko hari abana benshi  batubwiye ko  bacana udutadowa imyotsi yatwo ikabatera ibindi bibazo,hari abacana ibishirira kubera kubura peteroli ,n’ibindi bakabura uko biga, nkabona aya matara azabagirira akamaro gakomeye cyane,kuko hari bamwe mu bana bari basigaye bagira amanota ari hasi ya 40% mu mashuri kubera kubura uko biga.’’

Yokomeje agira ati “tubaha n’imyenda y’ishuri kuko bamwe batabasha kuyibona, hari  n’bahabwa inka kugira ngo babone amata ikibazo cy’imirire mibi kigabanuke,abo tugerageza kubakira inzu  n’ibindi,ariko kubera ko ingorane z’aba bana ari nyinshi,twumva hakwiye uburyo  barushaho kwitabwaho kuko hari n’abagira ihungabana rikomeye kubera gutunga ingo bakiri bato kubyakira bikabagora,ari yo mpamvu muri iyi mirenge twagerageje kuhashyira umukozi ushinzwe guhangana n’iryo hungabana,tukagerageza no kuvuza abafite ibibazo bikomeye,gusa kwita ku bana nk’aba  bikwiye kuba inshingano ya buri wese wumva uburemere bw’ibibazo byabo’’.

Nyuma yo guhabwa  amatara n’imyambaro y’ishuri, bamwe muri aba bana bavuze ko bagiye kuzamura amanota bagiraga mu ishuri kubera ko kutabona uburyo bwo kwiga neza byari ibibazo bibakomereye cyane.

Umwe muri bo yagize ati “twibana turi abana 5 mu nzu kandi ababyeyi bacu bombi bayidutayemo barigendera mu myaka itandukanye. Mama ni we wagiye nyuma ajyana ibintu byose ku buryo nta n’intebe tugira mu nzu. Turira mu mwijima tukanawutaramira mo mbere yo kujya kuryama,nta gasambu tugira duhinga n’imyambaro y’ishuri  y’abavandimwe banjye ni ibibazo,ariko ibi bikoresho baduhaye biragabanya ubukana bwabyo,ibindi tuzakomeza kugenda twihangana.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Mukama Claudette ashimira abafatanyabikorwa babafasha kwita ku bana nk’aba kubera ibibazo usanga baratangiye guhanga na byo bakiri bato,agasaba abana bafite ibi bibazo kugerageza  guhangana na byo  bitabira umurimo banafata neza ibyo bahabwa nk’ubufasha,banirinda ingeso mbi zishobora kongerera.

Bamwe mu bana bibana bo mu murenge wa Bushenge bari kumwe nabayobozi nyuma yo guhabwa amatara yo mu nzu nimyambaro yishuri.
Bamwe mu bana bibana bo mu murenge wa Bushenge bari kumwe n’abayobozi nyuma yo guhabwa amatara yo mu nzu n’imyambaro y’ishuri
Ruzibiza Léopold ushinzwe gahunda yibikorwa muri Strive foundation yereka aba bana imikoreshereze yamatara mashya bashyikirijwe.
Ruzibiza Léopold ushinzwe gahunda y’ibikorwa muri Strive foundation yereka aba bana imikoreshereze y’amatara mashya bashyikirijwe
Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa BushengeUwimana Damas ashyikiriza umwe mu bana bibana itara yagenewe numuryango Stsrive foundation wita ku bababaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge,Uwimana Damas ashyikiriza umwe mu bana bibana itara yagenewe n’umuryango Stsrive foundation wita ku bababaye

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *