Ubwo hibukwaga Abatutsi baguye muri Kiliziya ya Shangi muri Jenoside yakorewe Abatutsi,abaharokokeye bagaragaje akababaro batewe no kuba umwe mu babiciye, yarasubijwe mu burezi akaba abigishiriza abana.
Hategekimana Jean Bosco w’imyaka 52 y’amavuko, utuye mu kagari ka Mataba, umurenge wa Shangi muri Nyamasheke, yasubijwe mu mwuga w’uburezi, abana yigisha harimo abavuka ku babyeyi yiciye, bagashidikanya ku myigishirize ye, cyane cyane ko ngo yigeze no kugaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bavuga ko uyu Hategekimana watangiye umwuga w’uburezi mu 1989, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize uruhare mu bitero byo kwica Abatutsi, aranabifungirwa, Gacaca imukatira imyaka 8, yari amazemo imyaka 10 ahita arekurwa muri 2007, asaba gusubizwa mu kazi k’uburezi akarere karabimwemerera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abo yiciye muri jenoside, bakibaza ukuntu itegeko rivuga ko umuntu ukatiwe igihano cy’igifungo kirengeje amezi 6 adasubizwa mu kazi ka Leta, uwahamwe n’icyaha cya Jenoside we agasubizwamo.
Nkusi Franà §ois yagize ati’’ kuva muri 2008 yasubijwe mu kazi n’akarere, akora ku ishuri ribanza rya Nyakibingo mu kagari ka Mtaba i Shangi, twe tukabona hari amakosa yakozwe n’akarere mu kumushyira mu kazi, tugasaba ko yahita akurwamo ntakomeze kuturerera abana kuko tutazi uburyo abareramo, cyane cyane ko yigeze no kuvugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside agacika akagaruka nyuma n’ubundi akongera akigisha.’’
Bikimara kuvugwa umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Mukamana Claudette yavuze ko batari babizi, ko babimenye muri iki gihe cyo kwibuka bakaba bagiye kubikurikirana.
Ati’’ kiriya kibazo akarere natwe twarakimenye ariko nta gihe gishize tukimenye, muri iki gihe cyo kwibuka ariko turi kugikurikirana ndetse twaniyambanje n’abanyamategeko kugira ngo tuzagikemure neza ariko natwe twaragihagurukiye.’’

Iki kibazo cyabajijwe hari intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko Senateri Mushinzimana Appolinaire,Depite Bamporiki Edouard na depite Kankera Marie Josée na bo bavuga ko bagiye kugikurikira.
Senateri Mushinzimana Appolinaire, aganira na Bwiza.com aragira ati’’ twacyumvise, twasabye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari uhari ko yatugezaho amakuru arambuye kuri cyo tukamenya neza imiterere yacyo, cyane cyane ko bamwe bavugaga ngo byarakorwaga, tukaba twagize impungenge ko bishobora kuba biri n’ahandi mu gihugu ari yo mpamvu dushaka kubicukumbura neza, tukamenya ukuntu yasubijwe mu kazi.’’
Hategekimana Jean Bosco ariko aganira na bwiza.com, yavuze ko koko ari byo ari mu kazi kandi nta muntu uramuhagarika, kuko ari akarere kamuhaye akazi kandi kagendeye ku byangombwa kamusabye akabigaha.
Aragira ati’’ narireze nemera icyaha muri gacaca nkatirwa imyaka 8 basanga mazemo imyaka 10 bamfungura muri 2007. Nasabye gusubizwa mu kazi nisunze itegeko rya gacaca ryavugaga ko umuntu wok u rwego rwa 2 wireze akemera icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi,agakatirwa akarangiza igihano,iyo yakoraga akazi ashobora kugasubizwamo,ngo ntabyemererwa gusa igihe akiri mu gihano.’’
Arakomeza agira ati’’ iryo tegeko narijyanye ku karere hamwe na dosiye yanjye bansubiza mu kazi, ubu maze imyaka 9 ngakora, ntawamputaje kandi ibyavugiwe i Shangi nanjye nari mpari, byatangiye kuvugwa muri 2011 ariko ntawigeze ambwira ngo mve mu kazi.’’
Avuga ko yandikiwe n’akarere ku wa 18 Mata, uyu mwaka asabwa ihanagurabusembwa ngo abone gukora akazi neza, akaba agiye kuriregera mu rukiko rukuru. Gusa ngo yahawe igihe cy’ukwezi kumwe gusa ngo abe aribonye ariko ntazi ko rizaba ryabonetse, akibaza uko bizamugendekere naba atararibona.
Icyo amategeko ateganya:
Itegeko Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha,
Ingingo ya 182 : Gufungurwa ako kanya kabone n’iyo haba habayeho ubujurire Ushinjwa wari ufunzwe by’agateganyo, urukiko rukamugira umwere cyangwa rukemeza ko igifungo cye gisubikwa cyangwa rukamuca ihazabu yonyine, afungurwa ako kanya kabone n’iyo habayeho ubujurire, keretse iyo agifungiwe ikindi cyaha yamenyeshejwe kandi akurikiranyweho mu buryo buteganywa n’iri tegeko. Ni na ko bigenda k’ushinjwa wari ufunze, wakatiwe igihano cy’igifungo, mu gihe cyose icyo gifungo yakatiwe kiri munsi cyangwa kingana n’igihe amaze afunze by’agateganyo.
Ingingo ya 264 : Gusaba ihanagurabusembwa
Uwakatiwe asaba ihanagurabusembwa abyandikiye Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku manza zaciwe n’inkiko za Gisirikare. Uko gusaba kuvuga itariki nyayo y’imikirize y’urubanza yahaniwemo n’ahantu hose uwakatiwe yabaye kuva afunguwe. Dosiye yohererezwa Ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga ku myifatire y’usaba ihanagurabusembwa. Ubushinjacyaha bwaka matolewo z’imanza uwakatiwe yagiye ahanirwamo, inyandukuro y’igitabo cy’aho yafungiwe cyanditsemo igihano yarangije, bukaka n’icyemezo cy’indangabihano. Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rufata icyemezo ku ngingo z’Ubushinjacyaha mu gihe cy’amezi abiri (2), usaba ihanagurabusembwa cyangwa umwunganira amaze kubazwa cyangwa barahamagawe ku buryo buteganyijwe n’itegeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


