Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba hari bamwe mu baturage bumva bagana itangazamakuru aho kugana inzego z’ubuyobozi, hari igihe biterwa na bamwe mu baturage bacyifitemo umuco wo gusiragira mu nzego.
Bamwe mu baturage ngo bumva gukemurirwa ibibazo n’inzego zibegereye bitabanyura,bakumva ko nibabishyikiriza itangazamakuru bizasakara hose bigakemurwa mu buryo burushijeho cyangwa ko bazabiceceka umukuru w’igihugu yahagera bakabimubwira nyamara n’inzego zibegereye zari kubikemura bitaragera iyo hose.
Basabwe ko igihe hari serivisi batishimiye, bagomba kubibwira inzego zikuriye izitabakemuriye ibibazo cyangwa bakabivuga mu nteko z’abaturage n’ubundi buryo bwashyizweho bigakemuka.
Ubwo mu murenge wa Karambi muri aka karere habaga umunsi w’imurikabikorwa, aho abaturage beretswe ibibakorerwa birimo n’imitangire ya serivisi inoze, bamwe muri bo babwiye Bwiza.com ko kugeza ubu,uretse abacyumva ko gusiragirana ibibazo mu nzego ntacyo bibabwiye bagakomeza kuruhanya, ibyinshi mu bibazo bageza ku buyobozi,cyane cyane iby’ubutaka,amakimbirane yo mu ngo,iby’ubuhinzi n’ubworozi,ubuzima n’ibindi,ubuyobozi bubikemura uko bushoboye,ibidakemutse bigahabwa umurongo unoze wo kubikemura.
Nyiransababera Joséphine utuye mu mudugudu wa Gitwa,akagari ka Gasovu muri uyu murenge wa Karambi,yabwiye Bwiza.com,ko kuva aho Leta ihagurukiye kwigisha abaturage uburenganzira bwabo,guca umuco wa ruswa n’akarengane mu ikemura ry’ibibazo byabo,itangazamakuru na ryo rikababa hafi nta muturage ugipfa kurengana.
Ati’’ ibibazo koko birahari kandi mu bantu ntibyarangira burundu ariko ugereranije na kera ubu ikibazo cy’umuturage nticyapfa kuzinzikwa ngo birangirire aho,kuko nk’iyo ugiye mu bibazo by’irangamimerere bakakurangarana haba hari nimero za Gitifu ku rugi ugahita umuhamagara bigakemuka,cyangwa wajya kwa muganga bakurangarana n’abandi baturage bakabisakuza bigakemuka,ubu rwose umuturage afite ijambo.’’

Ku bibazo bavuga ko bikibabangamiye nk’icyo kuba mu mpera z’icyumweru batajya mu bigo nderabuzima ngo bavurwe neza kubera ko abaforomo baba ari bake cyane, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngange muri uyu murenge,Uwimanikunda Albert avuga ko koko gihari ariko giterwa n’abakozi ba mituweli baba bitahiye,bamwe mu bakagombye kwita ku barwayi bakajya kuzuza n’ibijyanye na mituweli kandi atari akazi kabo,bikica serivisi zagombye guhabwa abaturage,kikaba cyaravuzwe hategerejwe igisubizo kiva kuri RSSB.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwizeyimana Emmanuel na we avuga ko iki kibazo kimwe n’ibibazo by’ubutaka biri mu bikigaragara cyane muri uyu murenge, akavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabigejejweho bubizi, ko nk’iki cyo kutivuza neza mu mpera z’icyumweru bwamwijeje kukiganiraho na RRSB kigahabwa umurongo unoze,iby’ubutaka na byo inzego zindi z’ubuyobozi zikaba zarahagurukiye gufasha mu kubikemura kuko ngo usanga hari ibirenga urwego rw’umurenge.

Muri iri murikabikorwa,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel yongeye gusaba abaturage kudaceceka igihe badakemuriwe ibibazo nk’uko babyifuza.
Ati’’ ntidushaka abakomeza umuco wo gusiragirana ibibazo byakemuwe bakazarinda basaza bakigenda kandi icyiza ni uko iyo umuturage ababjije ikibazo usanga umuyobozi umwegereye yari akizi kubera uburyo bwashyizweho bw’imikemurire yabyo,ariko kandi ugize ikibazo akabona hari urwego rushaka kumurangarana cyangwa kugira icyo rumwaka kitari mu kuri ngo rugikemure atagomba guceceka cyangwa gucika intege,kuko imiyoborere igihugu cyahisemo ari ishyira umuturage ku isonga,ntawe ugomba kurengana cyangwa kugura serivisi afitiye uburenganzira.’’
Abaturage kandi banasabwe kwirinda umuco wo kugira inzego basimbuka cyangwa basuzugura mu kubakemurira ibibazo,kuko hari abo ngo ugisanga banga kubiha inzego zibegereye bakabibikira izisumbuye ziba zizaza kubasura,bibutswa ko mbere yo gukemurirwa ikibazo umuturage azajya abanza kubazwa aho yakigejeje mbere bakareba niba nta rwego yarenze.


