Nyamasheke: Abaturage barema isoko rya Rugari baravuga ko inkoni zibarembeje

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage barema isoko rigurishirizwamo amatungo rya Rugari riri mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko umwe mu bayobora koperative icunga umutekano w’iri soko abakubita, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere guhagurukira iki kibazo ngo kuko bamwe bibaviramo ubumuga.

Abaganiriye na TV1 , bavuga ko MBANJINEZA Jonathan uyobora Koperative “Umutekano Iwacu” ari we ubakubita, akenshi ngo akaba yibasira abakunze kuza muri iri soko bashoreye inka z’abacuruzi. Bamwe muri bo bavuga ko abaka indangamuntu zabo akazibika, abandi akabicaza mu biziba.

Umwe mu bakubiswe avuga ko Mbanjineza yamukubise urushyi rwo mu musaya bikamuusigira ubumuga , kuri ubu akaba afite taransiferi yo kujya kwivuza i Butare. Asobanura uko yakubiswe yagize ati” Yaramfashe anyicaza hasi, anyita mukatuzi, nyuma ankubita urushyi , ku buryo ubu mfite gahunda yo kujya i Butare kwisuzumisha.”

Aba baturage barasaba ko igihano cy’inkoni cyavunjwamo ibindi bihano, ngo kuko uretse no gukubitwa , ibi bihano bahabwa bituma bamwe baseba ndetse ngo hari n’abasigarana ubumuga.

Mbanjineza uyobora iriya koperative ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko we aba yamagana abajura.

Ati “ Usibye abashaka kugira ngo baharabike no guca intege gahunda yo kwamagana abajura turimo , ngaho nihaboneke nonaha uvuga ko bamugaraguye.”

Abaturage kandi basaba ubuyobozi kuba bwakwimura MBANJINEZA akajyanwa ahandi, mu gihe yaba adahagaritse ihohoterwa abakorera, cyangwa ngo abahe ibindi bihano bitari inkoni.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Ntaganira Josue Michel, avuga ko mu bihano amategeko ateganya gukubita bitarimo bityo bakaba bagiye guhagurukira iki kibazo.

Ati “Iyo Koperative icyo ishinzwe ni umutekano, kureba neza itungo ryaguzwe ngo rishyikirize nyiraryo, ntishinzwe gukubita. Nta wemerewe guhanisha umuturage inkoni, icyo twakwizeza abaturage ni uko uwagira ikibazo yakwitabaza inzego z’umutekano ziri hafi.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke: Abaturage barema isoko rya Rugari baravuga ko inkoni zibarembeje
    kuki mwebwe abakubita ntimwirwaneho namwe muzamukosore.

  2. Nyamasheke: Abaturage barema isoko rya Rugari baravuga ko inkoni zibarembeje
    kuki mwebwe abakubita ntimwirwaneho namwe muzamukosore.

  3. Nyamasheke: Abaturage barema isoko rya Rugari baravuga ko inkoni zibarembeje
    Guhanisha inkoni sibyiza, Ariko abo baturage ko bo batavuga icyo abahora! Rubanda ruri hanzaha ntimubazi! Kuyobora sikintu cyoroshye.

  4. Nyamasheke: Abaturage barema isoko rya Rugari baravuga ko inkoni zibarembeje
    Guhanisha inkoni sibyiza, Ariko abo baturage ko bo batavuga icyo abahora! Rubanda ruri hanzaha ntimubazi! Kuyobora sikintu cyoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *