Abantu babiri barasiwe mu gice cy’ishyamba cya Nyungwe giherereye mu kagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga ho mu karere ka Nyamasheke, umwe muri bo arapfa undi arakomereka.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko bariya babiri barashwe bari mu babarirwa muri 15 bari bagiye muri Nyungwe bitwaje imbwa n’intwaro gakondo, bigakekwa ko bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Yanditse ku rubuga rwayo rwa X iti: “Mu ijoro ryakeye ahagana saa kumi n’igice, abantu 15 bitwaje intwaro gakondo n’imbwa binjiye mu ishyamba rya Nyungwe bicyekwa ko bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”
Yakomeje igira iti: “Ubwo bari bahagaritswe n’abashinzwe kurinda ishyamba banze guhagarara, ahubwo barabagota barabarwanya nibwo harashwe babiri abandi barahunga.”
Abarashwe nk’uko Polisi yabyemeje bajyanywe mu bitaro bya Bushenge, ariko umwe muri bo aza kwitaba Imana.
Uru rwego rwavuze ko rwihanganisha umuryango wabuze uwabo, rwungamo ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo.



One Response
ni hatari R.I.P TOOO UMUTEKANO NI WOSE MU Rwandaa