Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko bamaze imyaka isaga 10 bategereje ingurane y’ubutaka bwabo leta yabambuye ariko amaso yaheze mu kirere.
Abo bavuga ko ayo masambu bayambuwe babwirwa ko ari aha leta nyamara n’aho bagaragarije ibyangombwa by’uko bahahawe bakaba batahasubizwa.
Bivugwa ko iki kibazo cyatangiye gufata intera muri 2011 bitewe n’umushinga wo guhinga icyayi ndetse n’uruganda rugitunganya rwa Gatare, bavuga ko ari yo ntandaro y’uko kubanyaga amasambu, akegukira uwo mushinga.
Bavuga ko ubwo butaka, ari ubukebe abasekuruza babo bahawe ku butegetsi bw’umwami Mutara wa III Rudahigwa, mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura.
Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, abaturage bakomeje gusiragira mu nzego zitandukanye ngo barebe ko ubutaka bwabo bwakurwa kuri ubwo bwahawe Koperative ikora ubuhinzi bw’icyayi ya COTHEGA, imyaka irasaga 10 nta kirahinduka.
Bivuze ko haba hari hagati y’umwaka w’1942 n’1943 dukurikije ibyo ibitabo by’amateka bigaragaza ku bijyanye n’iyo nzara. Bagasanga kwamburwa ubutaka nk’ubwo ari akarengane gakabije.
Ibyemezo byagiye bifatwa kuri iki kibazo-birimo n’icy’uko ababa bafite ibyangombwa by’uko ubwo butaka babukebewe bahabwa ingurane- byose abaturage bavuga ko bitigeze bishyirwa mu bikorwa kugeza n’uyu munsi.
Nyuma imyaka isaga 10 bambuwe ubutaka bita ko bwahoze ari ubwabo, ibibazo ni byinshi ariko ku isonga yabyo hari ubukene. Bityo, baratakambira umukuru w’igihugu ngo abarenganure, basubizwe ibyabo.
Madame Mukamasabo Apoloniya uyobora akarere ka Nyamasheke, ku murongo wa telephone yabwiye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko agiye gushaka amakuru yerekeranye n’iki kibazo akabona kugira icyo agitangazaho.
Mu baturage basaga 300 bahoze batunze ubwo butaka bavuga ko bugera hafi kuri hegitari 2,000, benshi bagiye bacika intege zo gukomeza gukurikirana iki kibazo nyuma yo kwisanga batagifite ibyangombwa bigaragaza ko bakebewe n’umwami nk’uko ubutegetsi bwabisabaga.
Nyamara kuri 11 bagaragaje ibyo byangombwa bakemererwa ingurane z’ubutaka, Ijwi ry’Amerika yamenye ko umwe muri bo ari we wahawe ubusaga gato hegitari 4. Uyu na we ariko ntiyahawe icyangombwa cyabwo kuko abashinzwe iby’ubutaka basanze bwarabaruwe kuri Minisiteri y’Ibidukikije nyuma y’umwaka umwe abuhawe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


