Nyamasheke: Barasabwa kwisuzumisha kenshi indwara zitandura

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Kamonyi, kiri mu murenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke, buvuga ko bwahagurukiye gukangurira abaturage bose kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka indwara zitandura nka Diyabete, Kanseri, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Kera indwara zitandura bamwe  bazitaga iz’abakire ariko n’abadafite n‘abadafite ubushobozi ntizaburaga kubica,  bamwe bakikoma abaturanyi babo ngo barabaroze, ngo ni ibyo barenze cyangwa ngo ni abazimu bo mu miryango babarimo, bikaba byaranaterwaga n’ikiguzi cyo kwivuza cyabaga kiri hejuru cyane.

Nyirandayambaje Virginie  utuye mu kagari ka Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga  yabwiye Bwiza.com imusanze ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, ko yahajyanwe no kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kubikangurirwa, kubimenya bikazamutera gufata ingamba nshya z’ubuzima bwe bw’ejo hazaza.

Yagize ati “maze gutanga amaraso, bagiye kureba nibasanga hari ikibazo mfite bazambwira banangire inama y’uko nakwitwara, nibasanga ntacyo na bwo nzamenya uko nacunga ubuzima bwanjye  kuko nkiri muto kandi n’umugabo n’abana banjye bose nzabazana  na bo bamenye uko  bahagaze.’’

Akomeza agira ati’’  mu giturage cyacu abenshi bapfa amarabira kubera kutisuzumisha indwara, bamwe bavuga ngo ntibagana muganga  batarwaye, ukazajya kumva ukumva ngo kanaka arapfuye kandi wabonaga ari muzima”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kamonyi, Nishyirimbere Vérène  avuga ko ubumenyi buke  bwa benshi mu baturage kuri izi ndwara zitandura,  ari bwo bwatumaga uwo ihitanye kubera kutayivuza abasigaye bikoma abaturanyi ngo barabarogeye cyangwa uwabo ahitanywe n’abazimu.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Akomeza avuga ko ubu bahagurukiye kubakuramo iyo myumvire bakabashishikariza kwisuzumisha hakiri kare buri wese akicara azi uko ubuzima bwe buhagaze akamenya no kububungabunga, yanagira ikibazo ntagire uwo yikoma.

Ati “hari abibeshya ko kumva utaribwa mu mubiri bivuze ko uba uri mutaraga. Si byo kuko hari igihe uba ugendana indwara ishobora kuguhitana umwanya uwo ari wo wose, ariko iyo wegereye muganga ukisuzumisha bituma umenya uko utangira kwitwara kandi ni ubuntu, ari yo mpamvu tuvuga ko, buri muntu, cyane cyane abari mu myaka yo hejuru bajya bisuzumisha umubiri wose nibura rimwe mu mwaka.’’

Umuyobozi w’aka karere wungiije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko  kuba imyumvire ku kwisuzumisha indwara igenda ihinduka mu baturage ari ibyo kwishimira, bakaba bagenda babibakangurira umunsi ku munsi, agasaba n’abatarabyumva kubiha agaciro.

Uyu mugore avuga ko kumenya uko ahagaze numuryango we bizatuma bafata ingamba nshya zejo hazaza.
Uyu mugore avuga ko kumenya uko ahagaze n’umuryango we bizatuma bafata ingamba nshya z’ejo hazaza

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *