Abagabo batatu barimo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyamirundi mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, bamaze iminsi mu maboko y’ubugenzacyaha, sitasiyo ya Ntendezi bakekwaho kwiba imifuka 38 ya sima yari igenewe kubaka ibyumba Bitanu by’amashuri kuri iri shuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Twagirayezu Zacharie aganira na Bwiza.com, yavuze ko abafunze ari umuyobozi w’iri shuri Ntahompagaza Jean, ushinzwe ububiko bwaryo Ugiruwabo Amos n’umuzamu waryo Mutabazi Pierre,amakuru y’iyibwa ry’iyi sima akaba yaratanzwe n’abaturage ubuyobozi bw’umurenge bwakurikirana bugasanga ari ukuri ikagaruzwa ababigizemo uruhare bose bagatabwa muri yombi.
Avuga ko ubwo bamwe mu baturage bavugaga ko bafite amakuru ko hari imifuka ya sima y’iri shuri ibitse mu rugo rw’umwe mu barituriye witwa Nzaramba Joseph,ubuyobozi bw’umurenge,ubw’akagari n’inzego z’umutekano bagiyeyo bamubaza akabemerera koko ko abitse mu nzu ye imifuka 32 ya sima ariko yabikijwe n’umuturanyi we witwa Kabahizi Diyonizi.
Ngo Gitifu Twagirayezu yabajije umuyobozi w’iri shuri Ntahomapagaze Jean niba nta sima ishuri ryabuze amusubiza ko ntazo babuze,icyakora babaza neza ushinzwe ububiko bw’ishuri,kuko ngo hari igihe bigeze gusanga ziri mu bubiko zisandaye,uyu na we ahamagaye avuga ko na we yigeze gusanga zisandaye mu bubiko ariko abwiye umuyobozi w’ishuri ngo azikurikirane undi ngo aramwihorera ntiyagira icyo abikoraho.
Gitifu Twagirayezu Zacharie akomeza avuga ko bakomeje kotsa igitutu aba bombi uyu ushinzwe ububiko bw’ishuri aza kwemera ko yagurishije rwihishwa imifuka itandatu n’uwitwa Ntihemuka Epimaque afatanije mu kuyigurisha n’umutekinisiye w’akarere ushinzwe inyubako z’amashuri witwa Céléstin akaba atabashije kumenya irindi zina rye,ariko iriya yindi 32 atazi ukuntu yasohotse mu bubiko.
Kabahizi Diyonizi wakekwagaho iyi mifuka yindi 32 yarahamagawe abanza kubihakana ariko aza kwemera ko yayikuye muri iri shuri rwihishwa ari nijoro abajije uwayimuhaye yanga kumuvuga,igitangaje ngo akaba ari uko nta rugi bigeze bica cyangwa ngo mu buyobozi bw’ishuri hagire utaka ko yibwe, ubuyobozi n’abaturage bakaba badashira amakenga bariya batatu,ari yo mpamvu ngo batawe muri yombi,icyakora uwo mutekinisiye w’akarere n’aba bakekwaho kuzigura no kuzibika iwabo bose ngo bari hanze.
Gitifu Twagirayezue ati “Sima zose uko zakabaye zagaruwe mu bubiko ,abakekwa bashyikirizwa ubutabera dutegereje kumenya uko bizagenda,ariko birababaje kubona abakarebereye uburezi banabihemberwa ari bo bahindukira bakavugwa mu bujura nk’ubu,nta rugi rwamenwe,nta dirishya ryaciwe bivuze ko n’uyu muzamu azi irengero ryazo.’’
Yakomeje agira ati’’ Turarwana n’ubucucike mu mashuri Leta ikadufasha kubaka ibindi byumba nyamara abantu nka bariya bagakoma mu nkokora iyi gahunda. kwibwa kwazo bikagirwamo uruhare n’abaturiye ishuri kandi bahafite abana,birababaje cyane kandi si ibyo kwihanganirwa.’’
Bamwe mu baturiye iri shuri babwiye Bwiza.com ko bakeka ko iyo badatahurwa bari kuzazijyana rwihishwa kuzigurishiriza muri Congo cyangwa zikagurishwa hafi aho kuri make,mu gihe ishuri ryari ritaranuzura nyamara bari bategereje ko ryuzura ngo bahite bashyira mo abana babo biga babyigana.
Ibibazo mu myubakire y’amashuri si ubwa mbere bivugwa muri aka karere kuko no mu myaka Ibiri ishize havugwaga ibyumba by’amashuri byubatswe mu rwunge rw’amashuri rwa Banda mu murenge wa Rangiro byari bigiye kugwa ku bana nyamara rwiyemezamirimo yari atarabimurikira akarere,bamwe bakavuga ko ibikoresho byagomba kuryubaka ngo rikomere byanyerezwaga, abaturage bagasabwa kuba maso ku bikorwaremezo nk’ibi bibafitiye akamaro,aho babonye ikibazo bakihutira kukigaragaza amazi atararenga inkombe.


