Uwimana Gemima utuye mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza, akavuga ko ababara cyane iyo abonye abakiri bato bakinisha ishuri.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yari amaze gufata impamyabumenyi ye y’ikiciro cya kabiri (A0) cya kaminuza mu bijyanye no kwigisha icyongereza n’ igifaranga, yatangaje ko yishimiye kuba agiye mu mubare w’abize kaminuza, agatanga n’impanuro ku bato.
Agira ati “ndasaba buri wese ukiri muto kudakinisha kwiga kuko ari rwo rufunguzo rw’ubuzima bwiza. Kubaho nta kintu na kimwe wize muri iki gihe biragorana cyane kuko n’abo ubyaye utabasha kubakurikirana neza”.
Uwimana Gemima arakomeza avuga ko ubu agiye kunoza birenze akazi yari asanzwe akora, akishimira ubuyobozi bwiza buha amahirwe buri wese yo kwiga.
Yagize ati “ndashimira cyane Perezida Kagame washyizeho ko buri wese agomba kwiga nta vangura natwe abakecuru bikaduha imbaraga zo kwiga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubyeyi amaze imyaka 30 ari umwarimu mu mashuri abanza, umugabo we yarangije kwiga muri kaminuza mu 2013, na we arishimira ko nawe yiyongereye mu mubare wabayize.
Ati “Iyo aba ari nka kera kaminuza ntiyari kuza hafi yanjye nkazarinda mva ku isi ntayikandagiyemo, ariko ku myaka 52 na njye nambaye umwambaro w’abarangije kaminuza, ntagituma ntakwishima nkanamushimira cyane.’’
Abantu benshi ngo bamucaga intege bamubwira ko agiye gupfusha amafaranga ubusa, ariko ngo yabimye amatwi ariga ubu akaba ayirangije ari na we wa mbere mu banyeshuri 18 biganaga mu ishami yigagamo barimo n’abato, afite n’izindi nzozi zo kuziga icyiciro cya 3 cya kaminuza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel na we avuga ko ubukungu bwa mbere ari ishuri kandi Leta ikaba yemerera uwo ari we wese kurigana.
Ati ’’kaminuza yarabegereye kugira ngo bige, nibabyaze umusaruro aya mahirwe, bakore ibyo banonosoye neza, bitume banakurikirana neza abana babo, kuko uzi akamaro k’ishuri ari na we uryoherezamo umwana we atarinze gusunikwa”.
Avuga ko buri muyobozi uhereye kuri Perezida wa Repubulika, ashyigikiye uburezi buha buri muntu amahirwe yo kwiga, hatitawe ku myaka afite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


