Ingiga zifashishijwe mu nguhangana na covid-19

Nyamasheke: Uburyo bushya bwo guhashya Covid-19 bwari bwivuganye Motari

Sangiza iyi nkuru

Mwijoro ryo kuwa 2 Kamena 2020 abakora irondo ry’umwuga mu Kagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi saa moya zuzuye bivugwa ko bateze ingiga mu muhanda bagamije guhangana n’abamotari barenza isaha yogutaha.

Ingiga zifashishijwe mu nguhangana na covid-19
Ingiga zifashishijwe mu nguhangana na covid-19

Amakuru ava i Nyamasheke avuga ku ikubitiro umutego w’abanyerondo wafashe uwitwa Athanase Munyentwari wari uvanye umugenzi ku Cyivugiza atashye bumwiriraho.

Umuturage ufitanye isano n’uwo mugabo wakoze impanuka avuga ko Athanase Munyentwari byamubayeho avuye kugeza umukozi w’uruganda rw’icyayi iwe, hanyuma agahita ataha agira ngo saa moya zitamugereraho.

Ati: “Nyuma yo kugeza umukozi wa ruriya ruganda iwe, Munyentwari yakase yihuta agira ngo agere iwe butaramwiriraho ageze mu nzira asanga bateze ingiga mu muhanda zo gukumira abantu kugenda saa moya zarenze, ni bwo yazigonze zimutura hasi.”

Umunyerondo wo muri kariya gace wabonye uko byagenze yatubwiye ko ari uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge ( yitwa Emmanuel Bikorimana) wabahaye itegeko ryo gushyira biriya biti mu muhanda.

Umumotari wakoze iriya mpanuka idasanzwe yajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza.

Motari ubu ari kwitabwaho n'abaganga
Motari ubu ari kwitabwaho n’abaganga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rushyarara Jean Paul Siborurema avuga ko iby’uko biriya biti byatezwe mu muhanda atabyemeza cyangwa ngo abihakane kuko biba atari ahari.

Ati: “Njye ku giti cyanjye sinari mpari ariko abaturage bambwiye ko biba Bikorimana uyobora aba Youth Volonteers yari ahari.”

Siborurema avuga ko icyo azi ari uko hafi y’aho byabereye hari hasanzwe hari ingiga z’ibiti biri kuhubakishwa kandi ngo amakuru yahawe ni uko uriya mumotari yaje akabigonga abisanze aho byari biri bikamukomeretsa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *