Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Nteziryimana Jean Paul wo mu mudugudu wa Gitwa w’akagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi ho muri Nyamasheke, yishe umugore we amujugunya mu musarane na we agerageza kwiyahuza samakombe.

Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe.

Amakuru BWIZA yahawe n’umwe mu baturanyi b’uriya muryango ni uko Nteziryimana w’imyaka 40 y’amavuko n’umugore we witwa Bankundiye Eveliana wa 43, bari bamaze igihe gito bafitanye amakimbirane.

Ni amakimbirane ashingiye ku nzu baherukaga kuzuza mu kagari ka Kagarama umugabo yifuzaga kugurisha, bikarangira nyakwigendera abyanze bijyanye n’uko aho bari batuye mbere hari mu manegeka.

Ngo byageze n’aho Nteziryimana ateranya umuryango we awusaba kumutandukanya n’uriya mugore, birangira ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi buhisemo kubatandukanya, umwe atuzwa mu nzu nshya undi atuzwa mu ishaje.

Umwobo wa metero umunani z’uburebure nyakwigendera yajugunywemo uherereye ku nzu nshyashya yari yaratujwemo n’ubuyobozi bw’umurenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel, yemereye BWIZA ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bagerageje kunga Nyakwigendera n’umugabo we bikananirana, bikarangira bahisemo kubatandukanya.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Nteziryimana yahisemo kwica umugore we, mu gihe yari yongeye guteranya imiryango avuga ko ashaka kumusaba imbabazi na ho ari umugambi yacuze wo kugira ngo amwice.

Ati: “Ku munsi w’ejo umugabo yagiye kureba imiryango yabo bombi ababwira ko ashaka gusaba umugore we imbabazi, barabitumenyesha kuko bumvaga bisa n’aho bagiye kwiyunga, barabunze nk’imiryango, umugore yemera kumubabarira kuko niba yikosoye na we amubabariye.”

“Ni umugambi yari yavuze, kuko bahise batahana n’umugore [ku nzu nshyashya] ahita amwica.”

Magingo aya Nteziryimana arwariye ku bitaro bya Kibogora aho ari gukurikiranirwa n’abaganga kubera samakombe yanyoye, ariko nanone acungishijwe ijisho na RIB.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Hahaha! Ubukoko ubuyobozi burabona ataribwo nyirabayazana wururupfu? Rwose siko nwari gukemura ikikibazo! Basi iyo muyigenera abana! Naho gusuzuguza abagsbo abagore bashakanye nibyo biteza ipfu!

    1. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
      Aba bategetsi barakwiye kwegura. Nibura Bari kuyipangisha amafaranga agafasha ivyuburezi vy abana cangwa bakaja bayagabura. Ubundi harimwo agasuzuguro

    2. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
      Aba bategetsi barakwiye kwegura. Nibura Bari kuyipangisha amafaranga agafasha ivyuburezi vy abana cangwa bakaja bayagabura. Ubundi harimwo agasuzuguro

  2. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Hahaha! Ubukoko ubuyobozi burabona ataribwo nyirabayazana wururupfu? Rwose siko nwari gukemura ikikibazo! Basi iyo muyigenera abana! Naho gusuzuguza abagsbo abagore bashakanye nibyo biteza ipfu!

  3. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Ubuyobozi kuba bwari bwabasabye séparation du corps byari byiza igihe bategereje ko Inkiko zabatandukanya burundu. Ahubwo ntibwarebye kure ngo butahure gahunda yuriya mubisha. Arihemukiye kandi ahemukiye abana babo, umugore arapfuye, nawe agiye gufata burundu.

  4. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Ubuyobozi kuba bwari bwabasabye séparation du corps byari byiza igihe bategereje ko Inkiko zabatandukanya burundu. Ahubwo ntibwarebye kure ngo butahure gahunda yuriya mubisha. Arihemukiye kandi ahemukiye abana babo, umugore arapfuye, nawe agiye gufata burundu.

  5. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Nyamara Ubuyobozi bwihaye ibyo gukemura ibibazo byingo bubogamiye kubagore, kd bakirengagiza ko ntazindi mbaraga abagore bagira usibye kuba biringiye izabagabo babo!! Rwose uwo yazize ubuyobozi

  6. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Nyamara Ubuyobozi bwihaye ibyo gukemura ibibazo byingo bubogamiye kubagore, kd bakirengagiza ko ntazindi mbaraga abagore bagira usibye kuba biringiye izabagabo babo!! Rwose uwo yazize ubuyobozi

  7. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Ikibazo cy’ingo n’imitungo cyabaye ingorabahizi pe! Gusa ntibizoroha. Gusa njyewe sinarenganya ubuyobozi kuko icyo bashaka n’ingo zibanye neza. Kubunga ntacyaha nakoze. Gusa uwo J.Paul namara gukira azaryozwe amaraso yamennye.

  8. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Ikibazo cy’ingo n’imitungo cyabaye ingorabahizi pe! Gusa ntibizoroha. Gusa njyewe sinarenganya ubuyobozi kuko icyo bashaka n’ingo zibanye neza. Kubunga ntacyaha nakoze. Gusa uwo J.Paul namara gukira azaryozwe amaraso yamennye.

  9. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Gerageza muze murahana mwivuyinyuma inkozizikibi nkizo hisunzwe amategeko kuko n’lmana itazobura guhana abanyavyah

  10. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Gerageza muze murahana mwivuyinyuma inkozizikibi nkizo hisunzwe amategeko kuko n’lmana itazobura guhana abanyavyah

  11. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Ariko ngewe mbona ubuyobozi bugira uruhare muri bene izo mpfu.Nange ubuyobozi bw’umudugudu bwantandukanije n’umugore wange bamuha uburenganzira asohora ibintu byose munzu arabijyana u

  12. Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amujugunya mu musarane, na we agerageza kwiyahura
    Ariko ngewe mbona ubuyobozi bugira uruhare muri bene izo mpfu.Nange ubuyobozi bw’umudugudu bwantandukanije n’umugore wange bamuha uburenganzira asohora ibintu byose munzu arabijyana u

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *