Nyanza: Umukobwa w’imyaka 13 aravugwaho kubyara umwana akamuta mu musarani

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, ubu ari gukorwaho iperereza na RIB ku bivugwa ko yabyaye umwana akamuta mu musarani.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yiga mu mashuri yisumbuye ndetse amakuru kuri iki kibazo HANGA dukesha iyi nkuru ivuga ko yatanzwe n’ubuyobozi bw’iryo shuri yigamo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021.

Hari amakuru avuga ko uriya mukobwa yagiye kwiga muri ririya shuri aturutse mu Mujyi wa Kigali aho iriya nda ashobora kuba yarayitewe n’umuturanyi w’imyaka 33 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yemeje aya makuru avuga ko uriya munyeshuri waje kwiga mu mwaka wa Mbere wa kiriya kigo ubu ari gukorwaho iperereza nyuma y’uko “abyariye umwana mu musarani atabizi, gusa inzego z’ubuyobozi zamukuyemo yapfuye.”

Uyu muyobozi avuga ko amakuru y’ibanze yamaze kumenyekana, avuga ko uriya mukobwa yari atwite inda y’amezi arindwi (7).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *