Nyarugenge: Batanu bakekwaho kwiba ikigo cy’amashuri cya GS Nzove batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abagabo 5 barimo Ndahayo Martin w’imyaka 32, Nambajimana Celestin w’imyaka 31, Ndagijimana Cyprien w’imyaka 27, Rubayiza Donat w’imyaka 41 ndetse na Ndagijimana Valens w’imyaka 37, bafungiye kuri Sitasiyo ya Kigali bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye byo mu kigo cy’amashuri kisumbuye cya GS Nzove giherereye mu murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge.
Aba bagabo bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa 6, Inyakiramashusho igezweho izwi nka Flat Screen, indangururamajwi 5 n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu yavuze ati:”Ubusanzwe iki kigo kirindwa n’abazamu 2, kuko basimburana saa kumi n’imwe n’igice, uwagombaga gukora nijoro yatinze kuza gusimbura mugenzi we , bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri n’’igice z’umugoroba yatashye asiga ikigo cyonyine. Mu gihe nta muzamu wari uhari rero, nibwo aba bajura baje bica ingufuri y’ahaba izi mudasobwa n’ibi byuma by’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko ubwo umuzamu wagombaga gukora nijoro yahageraga yasanze bahibye agahamagara umuyobozi w’ikigo, nawe yahagera agahamagara Polisi, iigatangira iperereza.
SP Hitayezu yavuze ko muri iryo joro Polisi ifatanyije n’abaturage, babonye uyu witwa Ndahayo Martin yikoreye ibintu mu makarito, baramukurikira bamufata abigejeje kwa Rubayiza Donat ari naho basanze ibindi ndetse n’aba bafashwe ariho bari.
Yanaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara, bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano anasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano mu bigo, cyane cyane abakoresha amashyirahamwe ashinzwe gucunga umutekano azwi, ayo mashyirahamwe nayo agakoresha inyangamugayo, hagamijwe kurinda ko ibyo bigo by’amashuri byavogerwa mu buryo byabahungabanyiriza umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *