Mu kagari ka Kinyange, mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge haragaragara ukudohoka kuri zimwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya coronavirus, aho usanga bimwe mu bikorwa bikumiriwe muri iki gihe biba bikora rwihishwa.
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Sangwa bavuga ko hari utubari usanga duhora dukinze, nyamara ubucuruzi bwarakomeje nk’ibisanzwe kuko ukeneye icyo kunywa aba azi inzira abikoramo. Aba haturage bavuga ko hari n’utubari tugira ibikari byihishe bigerwamo gusa n’abakiriya batwo cyangwa ababakingira ikibaba nk’abanyerondo cyangwa ba mutwarasibo.
Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko usanga abantu muri aka gace basinze ku manywa y’ihangu ndetse ngo hari n’abanyerondo basinda banambaye umwenda w’akazi. Yagize ati: “Inzoga rwose ntaho zagiye, barinywera kandi bamwe mu bayobozi baba babizi. Hari abanyerondo usanga banywa inzoga banambaye umwenda w’akazi kandi baba bazigura mu tubari.”
Uretse utubari usanga n’inzu z’ubucuruzi bw’ibiribwa na butike harashyizweho za kandagira ukarabe gusa ugasanga inyinshi nta mazi arimo n’aho ari akirirwamo akamenwa batashye kuko abenshi batibuka kubwira umukiriya gukaraba. Hari n’utugozi dushyirwa ku miryango ya bukike ariko abakiriya baza bakatunyura munsi ba nyiri za butike babarebera kugeza bageze ku tubati bakoreraho.
Umucuruzi wavuganye na Bwiza.com yagize ati”Abakiriya ntiwabashobora pe!Hari uza akubwira ko avuye iwe akarabye,undi akubwira ko ibyo gukaraba atari byo yahoramo.Nabonye rero batabyumva ndabareka kuko ngo umukiriya ni umwami.”
Mu tuyira duto turi mu kagari ka Kinyange haba hari urujya n’uruza rw’abantu banyuranwamo batambaye udupfukamunwa ndetse n’abatwambaye ugasanga batumanuye munsi y’akananwa. Abenshi muri aba baturage ni ababa bavuye kuri kaburimbo bari bambaye udupfukamunwa cyangwa abatubitse bari kujya kuri kaburimbo bateganya kutwambara bakimara kuyinjiramo.
Ku murongo wa telefoni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega,Uzamukunda Anathalie yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cy’utubari dukora rwihishwa bagigurukiye kandi ko ubifatiwemo abihanirwa.Yagize ati: “Icyo kibazo cy’utubari twaragihagurukiye kuko amabwiriza ntatwemerera gukomeza gukora. Abagaragara basinze sinzi aho bazigura kuko utubari no gufungura ntitubyemerewe gusa icyo kibazo turaza kubikurikirana.”
Uzamukunda yakomeje avuga ko ubukangurambaga bukomeje ku kijyanye n’abaturage batambara udupfukamunwa n’abatwambara uko bidakwiye ndetse hakaba hanafatwa izindi ngamba ku bazakomeza gusuzugura amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa. Yavuze ko akagari ka Kinyange, ubuyobozi bugiye kucyitaho by’umwihariko mu gusuzuma no gushakira umuti iki kibazo.
Amabwiriza mashya aherutse gusohoka mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 02 Kamena 2020 yemeje ko utubari dukomeza gufunga kandi agapfukamunwa kagakomeza gukoreshwa mu gihe abantu bagiye ahateranira imbaga.



2 Responses
Nyarugenge: Hagaragara ukudohoka ku ngamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19
Ndi kirehe ntabwo utubari twigeze dukingarwose barikingirana bakinnywera nkibisanzwe
Nyarugenge: Hagaragara ukudohoka ku ngamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19
Ndi kirehe ntabwo utubari twigeze dukingarwose barikingirana bakinnywera nkibisanzwe