Nyarugenge: Polisi yibukije abaturage ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge n’uko babyirinda

Sangiza iyi nkuru

Mu nama ikangurira abaturage bo mu mirenge ya Gitega na Rwezamenyo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yagaragaje urutonde rwa bimwe mu byaha biza ku isonga ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse inasaba abaturage kurushaho kubyirinda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi nama, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent Mwiseneza Urbain yavuze ko 80% by’ibyaha biboneka hirya no hino mu gihugu usanga akenshi biba bishingiye ku biyobyabwenge.
Icyaha cyiza ku isonga mu gukoresha ibiyobyabwenge, ni ukubicuruza. Nyuma yo kubicuruza, ni ukubikoresha cyangwa kubinywa. Nyuma y’icyaha cyo kubinywa, haza icyo gukubita no gukomeretsa, ubwo ni ukuvuga n’ibindi bikorwa by’urugomo. Nyuma y’ibikorwa by’urugomo, haza ubujura buciye icyuho ndetse n’ubwambuzi. Nyuma y’ubwambuzi, haza gusambanya no gufata abana ku ngufu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kimwe n’ibindibyaha bitandukanye bitavuzwe, ni bimwe mu byaha bishamikira ku mikoreshereze y’ibiyobyabwenge bityo bikanagira ingaruka zitandukanye.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Superintendent of Police(SP) Beline Mukamana ushinzwe ishami rirwanya icuruzwa ry’abantu mu bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda, Inspector of Police(IP) Viviane Umulisa , Stella Mbabazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo ndetse na Sheik Mashaka Ali, umuyobozi w’umusigiti wa Majengo, agace inama yabereyemo, aba bose bakaba bagize impanuro batanga zitandukanye.
Iyi nama yabereye muri aka gace, nka kamwe mu duce dutungwa agatoki cyane mu mujyi wa Kigali ku isonga ku mikoreshereze y’ibiyobyabwenge.
SP Mukamana mu ijambo rye, yibanze ku icuruzwa ry’abantu, ribangamiye umutekano muri iki gihe, aho yerekanye ko abibandwaho mu gucuruzwa ari urubyiruko rufite ibibazo bitandukanye ndetse n’abashaka kugera ku bintu vuba batavunitse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha yagize ati:” Mu kutamenya, bamwe mu rubyiruko bahorana ibyifuzo n’intego zo kugera ku bintu bikomeye nta n’imbaraga bakoresheje bashobora kwisanga bacurujwe. Biragoye ngo ukemange ibyiza wizezwa mu gihugu cyangwa hanze yacyo n’undi muntu, umuvandimwe cyangwa inshuti kuko icuruzwa ry’abantu rishobora gukorerwa mu gihugu no hanze y’inkiko zacyo.”
Mu kiganiro kirekire cyabereye aha, hagarutswe kuri byinshi birimo n’icuruzwa ry’abantu aho izi nzego zasabye ko abantu baba maso bagakumira icyaha banatanga amakuru ku gihe.
Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa, ukorera mu gashami karwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yibanze ku burenganzira bw’umwana n’ingorane ahura nazo.
Yagize ati:”Abana bafite uburenganzira bwo kubaho, kwigishwa, kwambikwa no kurindwa ibyabahungabanya harimo imirimo ivunanye, n’ibindi,..”
Yabibukije ko itegeko rihana abaha abana ibihano biremereye bibwira ko babigisha kugira ikinyabupfura, kumuhana umubabaza, kumutoteza n’ibindi biremereye kuri we bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri mu ngingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana.
Sheikh Mashaka Ali, uyobora umusigiti wa Majengo mu ijambo rye, we yasabye abari aho biganjemo Abayisilamu, ko bagomba gufatanya n’ubuyobozi bagaca za “Madarasa” kuko intego yazo atari nziza, aho yagize ati:” Idini nyayo ni iy’amahoro kandi isaba kubaha ubuyobozi, ntiyigisha kwigomeka n’ubutagondwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yahamagariye ababyeyi kumenya ibyo abana babo birirwamo n’aho bagiye kuko ariho bigira imico mibi no kwishora mu biyobyabwenge ari nabyo ntandaro y’umutekano muke, akaba yavuze ko urwego ahagarariye rwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’ibindi byaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *