Ubwo basuraga umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, itsinda rigizwe na Cecile Murumunawabo, Deogratias Minani Bizimana na Jean René Niyorurema ryumvise ibibazo by’abaturage byibanze ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma zitarishyurwa, bizeza kubikurikirana bikabonerwa ibisubizo mu gihe cya vuba.
Nsengiyumva André utuye mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige avuga ko muri 2020 imodoka zitsindagira umuhanda zasenye urukuta rw’inzu ye. Nyuma yo kubarirwa akanasinya impapuro zimuhesha ingurane, kugeza uyu munsi akaba atarayabona. Ati: “Imodoka zitsindagira zansenyeye inzu muri 2020. Narabariwe, nsinya impapuro z’ingurane. Kugeza uyu munsi ntacyo ndabona. Inzu isaha n’isaha yahirima ikatugwaho.”
Jean Marie Vianney Nzabonimana na we utuye muri aka kagari avuga ko abakoze umuhanda bayoboye amazi ava mu muhanda mu byuzi by’amafi ya Koperative yabo. Ubwo ngo ibyondo byuzuye mu byuzi, amafi anwe arapfa, andi aburirwa irengero. Na we avuga ko nta ngurane yabonye.
Si mu murenge wa Rusenge gusa kuko na Mukayisa Christine na Karemera Vianney batuye mu murenge wa Kibeho, n abo bavuga ko imirima yabo y’icyayi yangijwe n’iyubakwa ry’uyu muhanda muri 2020. Kugeza ubu ngo nta ngurane barabona.
Murumunawabo wari uyoboye iryo tsinda yijeje abaturage ubuvugizi kugira ngo ingurane zabo ziboneke vuba. Yongera kwibutsa ko itegeko rivuga ko umuturage yishyurwa ingurane mbere y’uko igikorwa rusange gitangira.
Uyu mudepite yagize ati: “Biragaragara ko hari ikibazo cy’ingurane ku mitungo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda. Turakora ubuvugizi bishyurwe vuba. Itegeko rivuga ko umuturage yishyurwa mbere yuko igikorwa rusange gitangira.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushimzwe ubukungu n’iterambere, Gashena Janvier, na we yizeje abaturage ko bazishyurwa vuba. Ati: “Umuhanda ni igikorwa cyihutisha iterambere, kigomba kubungwabungwa. Turakora ibishoboka kugira ngo ingurane z’abaturage zishyurwe vuba.”
Kuri telefone igendanwa, Bwiza.com yavugishije umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Emile Baganizi, asaba ko twamwandira ubutunwa kuri email. Ariko amakuru ava ahantu hizewe avuga ko amafaranga y’ingurane ajyanye n’umuhanda Huye-Nyaruguru yose ahari. Ngo abatinda kwishyurwa biterwa n’amadosiye atujuje neza, agasubizwa inyuma.
Muri izo ngendo mu turere, abadepite basura kandi ibikorwaremezo, bakareba uko ingengo y’imari batoye yagize impinduka nziza ku mibereho y’abaturage. Urugendo rw’intumwa za rubanda mu karere ka Nyaruguru rwatangiye ku wa 14 Werurwe 2022 rukazarangira ku wa 31 z’uko kwezi.





