Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi n’ubuyobozi bw’uruganda ntibavuga rumwe

Sangiza iyi nkuru

Abasoromyi b’icyayi cy’uruganda rwa Mata mu karere ka Nyaruguru ntibahuza imvugo n’abayobozi babo ku bijyanye n’amasezerano y’akazi bose bemera ko bashyizeho imikono. Abasoromyi bavuga ko buri mwaka bashyira umukono ku masezerano y’akazi ariko ngo nta musoromyi n’umwe uhabwa kopi (copie) yayo. Na ho ubuyobozi bukavuga ko umusoromyi wese washyize umukono ku masezerano yahawe kopi yayo ngo keretse utarabishatse.

Abasoromyi bavuga ko kutagira kopi y’amasezerano bashyizeho umukono bituma batamenya neza ibiyakubiyemo kugira ngo bajye babyubahiriza, nihanavuka ikibazo hagati yabo n’umukoresha bamenye uko gikemuka. Bavuga kandi ko hari amafaranga bakatwa buri kwezi yo guhemba abasoromyi babyaye ariko hakaba hari ababyara ntibayabone.

BWIZA yavuganye n’abasoromyi batandukanye, babarizwa mu matsinda atandukanye, ahantu hatandukanye. Bavuga ko basinye amasezerano ariko ko nta kopi yayo bafite. Ntibifuje kandi ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano w’akazi kabo.

Umwe muri bo yagize ati “Maze imyaka irenga 5 ndi muri aka kazi ko gusoroma icyayi. Mu mwaka ushize bansinyishije amasezerano y’akazi ariko impapuro ntazo bampaye. Kugeza ubu ntazo mfite. Nifuzza kuba umukozi nk’abandi. Nkaba najya muri SACCO ngasaba inguzanyo nkiteza imbere.”

Undi nawe ati “Bazana ibipapuro bakatwereka aho dusinya. Bagahita babisubiza ku ruganda. Nanjye narasinye. Nta n’umwe ufite kopi. Nta nubwo dusoma. Ni uko babyita ngo ni contrat. Bayimpaye nakwishima kuko naba ndi umukozi nk’abandi. Nagira impamvu ituma nsiba akazi nko kurwara, nkandikirwa.”

Ukurikiyeho yagize ati “Maze imyaka isaga 23 ndi umusoromyi w’icyayi. Bazanye impapuro bavuga ngo ni amasezerano y’akazi ndasinya. Ariko kopi y’amasezerano ntayo mfite. Nta n’iyo nasabye. Wasanga nyisabye bayimpa. Nzayisaba ndebe.”

Undi musoromyi nawe ati “Nabonye banzanira impapuro ngo nsinye. Impapuro zasubiye ku ruganda. Nta kopi bampaye. Usibye 3000 Frw ya mitiwele nta kintu imaze. Numva bavuga ko umusoromyi wabyaye bamuha amafaranga ariko ashobora no kubyara ntayabone. Abayabona ni bake kuko inzira bicamo ziragoye.(..). Nta yo nasabye. Ubundi se nayashaka ko nyakoreshe iki? Nabonye ari impapuro ebyiri. No kuyasoma nta we bayaha ngo ayasome. Usibye mitiwele nta kindi mbona amaze kuko hari n’abanga kuyasinya. Ni ibintu byo kudukinga mu maso. Natwe ntibitubuza kujya gukorera ahandi.”

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Joseph Barayagwiza, avuga ko hamaze gusinya abasoromyi bakabakaga 800 kandi ngo buri mukozi ahabwa kopi y’amasezerano keretse utabishaka. Yagize ati “Abamaze gusinya bari hafi kugera kuri 800. Umusoromyi wese ukora iminsi 20 mu kwezi ahabwa amasezerano y’akazi y’umwaka wongerwa, tutitaye ku biro asarura kandi ahabwa kopi y’amasezerano.Yishyurirwa kandi ubwisungane bw’ubuzima n’umusoromyi wabyaye tumuha umushahara amezi atatu. Hari igihe umusoromyi asinya agahita yigendera. Hari n’ubwira agoronome ati ‘iki gipapuro ba ukimbikiye kugira ngo kitandura’. Hari n’abayajyana mu ngo zabo. Umukozi wese ufite amasezerano agira amafaranga akatwa bijyanye n’itegeko.”

BWIZA yavugishije kuri telefone igendanwa bamwe mu basoromyi, ifitiye amazina, uruganda rwavugaga ko bafite kopi y’amasezerano, bahakana ko ntayo bahawe.

Umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe umurimo, Jean Paul Rubayiza, asobanura ko igihe habaye gusinya amsezerano hagati y’umukozi n’umukoresha, ari inshingano z’umukoresha guha umukozi we kopi y’amasezerano. Iyo atayimuhaye, umukozi ashobora kumurega ku gihombo yagize kubera kutagira kopi y’ayo masezerano (prejudice).

Rubayiza yibutsa ko itegeko nimero 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, mu ngingo yaryo ya 39, igika cyayo cya mbere rigenga umurimo mu Rwanda, rivuga ko ari inshingano z’umukoresha guha kopi y’amasezerano umukozi we.

Mu karere ka Nyaruguru, habarizwa inganda 4 z’icyayi. Zose kandi zivuga ko abasoromyi zifite badahagije. Kandi buri mwaka ubuso buhingwaho icyayi buriyongera. Nko muri uru rwa Mata, umuyobozi mukuru warwo yavuze ko bafite munsi ya 75% by’abasoromyi bakeneye. Kandi ku buso bwa hegitare 1,254 basaruraho uyu munsi barateganya kongeraho izigera kuri 900 mu myaka itanu iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *