img-20220508-wa0024.jpg

Nyaruguru: Inzira y’inzitane abanyeshuri 10 bigaga kuri G.S Marie Merci banyuzemo kugira ngo barokoke jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itsinda ry’abana b’abanyeshuri 10 barimo umwangavu w’imyaka 13, bigaga mu rwunge rw’amashuri Marie Merci i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bafashe icyemezo cyo gutoroka ikigo, aho bari bagotewe n’abajandarume (gendarmes), bagenda urugendo rw’ibilometero bisaga 30, bihisha mu bihuru n’amashyamba, bagera mu gihugu cy’u Burundi, mu bilometero bisaga 30, barokoka ubwicanyi batyo.

Ubwo ni bumwe mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa 7 Gicurasi, umunsi wo kwibuka abari abanyeshuri n’abakozi bo mu mashuri atatu ari i Kibeho (G.S Marie Merci, GS Mere du Verbe na GS Saint Paul) n’ikigo nderabuzima çyaho.

Muri iryo tsinda ry’abana harimo Habimana Vedaste wari ufite imyaka 20, akaba ari na Gitifu w’umurenge wa Kibeho magingo aya, na Theodette Mukamurara wari ufite imyaka 13, akaba ari rwiyemezamirimo i Kigali ubu ngubu.

Gitifu Habimana avuga ko kuba barashoboye gukora urwo rugendo bakarokoka ubwicanyi atari ubutwari ngo ahubwo ni amahirwe. Yagize ati: “Twasohotae ikigo ku itariki ya 1 Gicurasi 1994 nijoro, abajandarume bagiye kurya. Twaburiwe na bamwe mu bana twigananaga b’Abahutu. Ariko natwe twabonaga nta rindi herezo atari urupfu kuko haruguru yacu ku Kiliziya bari barishe abantu tureba.(…). Nibaza niba kubura kwacu bitarihutishije iyicwa rya bagenzi bacu kuko hishwe nyuma y’iminsi 7 tugiye.”

Theodette Mukamurara nawe yibuka inzitane bahuye nazo muri urwo rugendo. Yagize ati: “Hari bagenzi banjye b’abakobwa nabwiye ngo tugende baratinya. Nyuma baza kwicwa. Twagendaga nijoro gusa. Bwacya tukihisha nu bihuru. Twaryaga ibijumba bibisi, amahundo y’amasaka, ubundi tukanywa amazi y’insina. Hari aho nageze ndasinzira ntibabimenya baransiga. Bageze imbere bagaruka kunshaka, turakomeza tugera i Burundi. Twagenze icyumweru.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside rwivuye inyuma. Yagize ati: “Mu ishuri, aho muryama, aho murira, nimwumva mugenzi wanyu afitĂ© ibitekerezo bibi, mubifate nk’icyorezo, mutanga amakuru.”

Nk’uko Gitifu Habimana yabivuze, umubare nyakuri w’abanyeshuri n’abakozi biciwe muri GS Marie Merci ntuzwi neza. Abo bashoboye kumenya ni 90, barimo abari abanyeshuri 76 n’abari abakozi 14.

Abarokokeye muri iryo shuri kandi ubu bariyubatse. Harimo abakozi ba Leta, abaganga, ba rwiyemezamirimo n’abarimu ba Kaminuza. Gusa ngo umwe muri abo 10 yaguye ku rugamba arwanirira igihugu.

Muri uwo muhango wo kwibuka, hashyizwe kandi indabo ku nzibutso za jenoside ziri mu GS Marie Merci, ku Kigo nderabarezi no ku rwibutso rukuru rwa Kibeho, hafi ya Kiliziya.
img-20220508-wa0024.jpg
img-20220508-wa0023.jpg
img-20220508-wa0016.jpg
img-20220508-wa0015.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *