Ngendahayo Jeremy yegukanye irushanwa rya “Duathlon” ryo kwibuka abakoraga siporo (sport) bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akoze ibilometero 20 Km n’igare na 7,5 Km n’amaguru mu isaha imwe, iminota 12 n’amadakika 20 (1h12’20). Irushanwa ryabaye kuri uyu wa 13 mu karere ka Nyaruguru.
Ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda rifatanyije n’akarere ka Nyaruguru.
Mu jambo risoza, Mbaraga Alexis, umuyobozi w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda yavuze ko barizanye mu karere ka Nyaruguru kugirngo basakaze ubutumwa bwo gukunda siporo, kubana mu mahoro no koroherana. Ati “Twazanye ubutumwa bw’amahoro, kubana neza no gukunda siporo. Urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo rufite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana benshi mu basiporutifu.”
Mbaraga avuga ko gukorera siporo nka “Duathlon” ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho ari ubundi buryo bwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye ishyirahamwe rya Triathlon kuba ryarahisemo Kibeho. Meya ati: “Uyu munsi turibuka abasiporutifu bazize jenoside yakorewe Abatutsi. Iri rushanwa twaryakiriye neza. Ridusigiye umukoro wo kuzashaka ibyangombwa kugirago ubutaha rizabe ku buryo bwuzuye.”
Meya Murwanashyaka asaba urubyiruko rwa Nyaruguru kwitabira siporo kugeza ubwo mu karere hazataha ibikombe biturutse ku rwego rw’igihugu no mu mahanga.
Nk’uko Sharangabo Alexis wari uhagarariye Komite olempike abivuga, buri mwaka muri iyi minsi ijana yo kwibuka, buri shyirahamwe rigize Komite Olempike ritegura irushanwa ryo kwibuka abakoraga siporo bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Triathlon ikaba yahisemo kubikorera mu karere ka Nyaruguru.
Triathlon ubusanzwe ni irushanwa rikorwa mu byiciro bitau: Gusiganwa n’amaguru, kunyoga igare no koga mu mazi. Mu karere ka Nyaruguru, hakaba hakozwe gusiganwa n’amaguru no kunyonga igare, ariyo mpamvu byiswe “Duathlon”.
Mu bakoreshaga amagare asanzwe batabigize umwuga, uwa mbere yabaye Nyirinkindi Augustin, umunyonzi wo mu murenge wa Kibeho. Yakoresheje isaha imwe, iminota 26 n’amatakikaa 50 (1h26’50’’). Naho mu bagore babigize umwuga, uwa mbere yabaye Mutimukeye Saidati wakoresheje 1h47’55’’.
Irushunwa risize kandi mu karere ka nyaruguru hashinzwe ikipe ya Triahlon yitwa “Kibeho Holy land Club”, nk’uko umuyobozi waryo mushya, Furere Charles, yabivuze.




