Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, akurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.
RIB yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Iti: “RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Okgufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.”
Uru rwego rwavuze ko uwafashwe kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ntiyasobanuye birambuye imiterere y’icyaha uriya mugabo akurikiranweho, gusa yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo afatwe.
Uru rwego rwongeye gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera, kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu.


