Nyaruguru: Umubyeyi n’uruhinja yari ahetse batwawe n’uruzi

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi witwa Yambabariye Jeanne wo mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’uruhinja rwe rw’amezi atandatu (6) yari ahetse batwawe n’uruzi rw’Akavuguto.

Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022 nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri aka gace, uyu mugore wasoromaga icyayi mu murima ukoze ku ruzi, bikavugwa ko yanyereye, rukamutwarana n’umwana we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Habimana Vedaste yemeje Bwiza.com inkuru y’ibi byago, ati: “Amakuru mfite ni uko yasoromeraga icyayi ku nkengero y’umugezi, noneho agakandagira ahantu hari ubutaka bworoshye, kubera imvura yari yaguye, ubutaka bwasomye budakomeye, noneho bukamumanukana mu mazi.”

Gitifu Habimana yemeje ko umurambo w’umubyeyi wabonetse ndetse wanamaze gushyingurwa kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022, umuryango w’abasigaye ubifashijwemo n’uruganda rutunganya icyayi. Gusa ngo uruhinja rwo rwakomeje kuburirwa irengero kugeza ubu.

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wagize ibi byago, anabizeza ubufasha bw’ibanze ku byo ukenera, ariko anasaba abaturage kwigengesera muri iki gihe cy’imvura nyinshi, bakirinda ingaruka z’ibiza ndetse n’inkuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *