52368803148_6f543bee51_b-1-1

Nyaruguru: Umupasiteri yararanye umugore w’abandi amupfiraho

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umupasiteri witwa Valens usanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko ku wa 13 Kamena 2025, umugore wasuraga uyu mupasiteri yapfiriye mu nzu ye, nyuma yo kurarana.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nyakwigendera yasanzwe yapfuye mu nzu y’uyu mupasiteri.

Ati “Nibyo rwose, yatawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu mupasiteri wari usanzwe ari n’umuyobozi mu murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”

Amakuru yaje gutangazwa avuga ko nyakwigendera yari asanzwe aziranye n’uwo mupasiteri kuva kera. Bivugwa ko umugabo wa nyakwigendera yasanze umugore we yapfiriye mu nzu ya pasiteri ubwo yatahaga nimugoroba.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Inkuru ivuga ko uyu mugore ari uwa Nyagatare.yavuye Nyagatare abwira umugabo we ko agiye mu bukwe I Kigali.yagera Kigali agakomereza Nyaruguru ku Ruheru.Abapasiteri Imana iri kugenda ibagaragaza gake gake.

    1. Ba Pasiteri bubahwe. Ibyabo biraza kugenda bimenyekana gahoro gahoro. Kurararana umugore w’abandi akagera aho agupfiraho wana. Kandi usanzwe ufite uwawe mugore kabisa. Pasiteri we, komera komera ye. Wagaragaye shahu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *