Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruheru bwatumye Koperative ‘Jya mbere Mubyeyi’ ihagarika ibikorwa byayo byo gukusanya no gutunganya umusaruro w’ibigori, nyuma y’aho ihangitswe kimwe mu bigize ibyuma byakoreshwaga, ikagurirwa igifite agaciro k’amafaranga 20.000 kandi yaratumije icya 300,000.
Abagore 30, ni bo batangiye ari itsinda, mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, buri wese yizigama amafaranga 200, nyuma aza kongerwa aba 500, buri kwezi.
Byageze mu 2014 iryo tsinda rifite umutungo ubarirwa muri 2.600.000, maze rihinduka Koperative, bayita ‘Jyambere Mubyeyi’, bahita banatangira ibikorwa byo guhinga ibigori.
Ku bw’abaterankunga batandukanye, mu kwezi kwa Kanama, iyo koperative, yashinze uruganda ruciriritse, rutunganya ifu y’ibigori, bita ‘kawunga’.
Bamwe mu banyamuryango, bahamya ko mu ntagiro rwakoze neza ku buryo rwahazaga isoko rya kawunga ku bigo by’amashuri yisumbuye biri mu Murenge wa Ruheru. ndetse hari n’abaturage, bahamya ko akawunga kabahendukiye cyane.
Nyuma y’amezi abiri ngo imashini z’uruganda zatangiye gukora nabi, kubera kimwe mu byuma, bahangitswe n’umutekinisiye ubuyobozi bw’umurenge bwabashakiye, ngo agure, anateranye ibyuma by’uruganda, akabagurira ikidafite ubushobozi, nyamara baramuhaye amafaranga yo kugura ikizima.
Umuyobozi wungirije wa Cooperative Jyambere Mubyeyi, Ntakirutimana Marthe, avuga ko Imashini zigitangira kugira ibibazo, na bo batangiye gukoresha no gusimbuza icyuma cyari nyirabayazana, bigera ubwo amafaranga abashirana, ku buryo ngo isigaranye atarenze ibihumbi 20 kuri Konti, mu gihe uruganda rumaze amezi ane rudakora.
Radio/TV10 dukesha iyi nkuru isura iyo Koperative yabonye udufuka dutandatu tw’ifu, kamwe gapima ibiro icumi, dutegereje abakiriya; ku ruganda ngo rwigeze gutunganya ibiro bisaga 600 ku munsi.
Ni ikibazo gifite ingaruka ku banyamuryango ba koperative, no ku baturage b’umurenge wa Ruheru, kuko cyatumye ibiciro by’akawunga byiyongera, kuva kuri 350 bigera kuri asaga 500 ku kilo.
N’ubwo umutekinisiye wahangitse ibyuma by’uruganda rwa koperative Jyambere Mubyeyi, yashatswe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruheru, koperative ntibushinja kugira uruhare mu kuyihombya, ngo kubera uburyo bukomeza kuyiba hafi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko iki kibazo butakizi, icyakora ngo kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru, gishobora kurara kibonewe umuti nk’uko bitangazwa na Bisizi Antoine, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu.
Cooperative Jyambere Mubyeyi, isanga kugira ngo uruganda rwa yo rusubukure imirimo, bisaba ko yafashwa kugura icyuma gisimbura icyo yahangitswe, kandi gishobora gukorana n’imashini z’uruganda, kugura cyangwa gukoresha ibindi byangiritse kubera iki cyumwa, no gufashwa kubona igishoro cyo kurangura ibigori byo gukoramo, kuko nta bushobozi isigaranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


