Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, Mbonyumuvunyi Gratien avugwaho kwimurirwa aho gukorera bitewe n’amanyanga yamuranze yo kurya ibyagenewe abaturage muri izi nshingano.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuri uyu wa 6 Gicurasi 2020 akekwaho kunyereza imbuto y’ibirayi, ifumbire ndetse n’ishwagara, afatanyije na bamwe mu bacuruzi asanzwe abigurisha. Umwe muri aba bacuruzi yafashwe, bivugwa ko yafatanwe toni 2 z’imbuto.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yavuganye na TV1 ayihamiriza iby’amanyanga ya Agronome Mbonyumuvunyi, avuga ko ibi byose leta yari yarabigeneye abaturage kugira ngo bizamure umusaruro w’ubuhinzi, bimwe akabinyuza ku ruhande.
Mbonyumuvunyi atawe muri yombi inshuro ebyiri
Uyu muyobozi ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB iri mu murenge wa Kibeho muri aka karere, nyuma yo kubanza kubura.
Amakuru aturuka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ubwa mbere uyu muyobozi yatawe muri yombi afite inshingano nk’izi mu Murenge wa Ngoma uri muri aka Karere. Icyo gihe yahagaritswe amezi atatu, azira kurya amafaranga ya bamwe mu bagenewe ubufasha muri VUP.
Utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yatangarije bwiza.com ati: “Bagombaga kwandika abantu 30 muri VUP, avugana n’abagapita bakandika 28. Bamufunze amezi atatu.”
Ubwo Agronome Mbonyumuvunyi yari agaruwe ku kazi, ngo ni bwo yimuriwe mu murenge wa Ruheru, mu buryo bwitwa ‘Mutation Disciplinaire’ cyangwa se iyimurwa riterwa n’imyitwarire mibi.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hakunze kugaragara abayobozi bagira imyitwarire mibi mu kazi ndetse n’abatuzuza inshingano zabo, nyuma bakimurirwa ahandi hantu. Iyi ‘mutation disciplinaire’ yibazwaho, cyane ko haba hari impungenge ko iyo myitwarire mibi yagira ingaruka no ku bandi baturage.
Gusa mu mpera z’umwaka ushize, hari umwe mu bayobozi weruriye imbere y’itangazamakuru ko atazemera ko hari uwo afite mu nshingano uzongera kwimurirwa ahandi mu gihe yananiwe inshingano cyangwa yagaragaje imyitwarire mibi.



2 Responses
Nyaruguru: Umuyobozi aravugwaho amanyanga atuma yimurirwa ahantu hatandukanye
Mwakosora Ku Nkuru yanyu kuko Agronome Mbonyumuvunyi Gratien ntabwo yigeze afungwa amezi 3. Ahubwo akorera mu murenge wa Ngoma yaharitswe Ku kazi amezi 3 come punition administrative. Thx
Nyaruguru: Umuyobozi aravugwaho amanyanga atuma yimurirwa ahantu hatandukanye
Mwakosora Ku Nkuru yanyu kuko Agronome Mbonyumuvunyi Gratien ntabwo yigeze afungwa amezi 3. Ahubwo akorera mu murenge wa Ngoma yaharitswe Ku kazi amezi 3 come punition administrative. Thx