img-20220604-wa0011.jpg

Nyaruguru: Urubyiruko rusoje urugerero rwasabwe gucana ku maso

Sangiza iyi nkuru

Mu mpanuro yahaye intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, zigizwe n’urubyiruko rwo muri Nyaruguru rushoje ibikorwa by’urugerero (abarangije mashuri yisumbuye muri 2021), umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, yabasabye ko bacana ku maso, bagashishoza kugira ngo bahangane n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe, cyane cyane urubyiruko.

Muri ibi bibazo, Visi Meya Byukusenge yagarutse ku ibura ry’imirimo, kunywa ibiyobyabwenge no gutwara inda zitateganyijwe, asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubikemura bafatanyije n’ababyeyi babo.

Visi Meya Byukusenge yagize ati: “Mugiye kubana n’abaturage mu midugudu yanyu. Mugire imyitwarire myiza aho mutuye. Si ugutumagura ibitabi cyangwa kwihagarika aho mubonye. Murwanye inda zitateguwe. Kandi mube inshuti z’ababyeyi banyu kugira ngo nimukenera inguzanyo zo gukora igikorwa kibateza imbere bazabatize ingwate.”

Uyu muyobozi yibukije urubyiruko kandi ko ubushabitsi atari ugucuruza butike (boutique) gusa, abasaba kureba ikintu bakora kikabahira.

Salvator Mugabo ni umwe mu basose bashoje urugerero, icyiciro cya 9. Avuga ko agiye gushyira mu bikorwa impanuro yahawe na Visi Meya. Yagize ati: “Tugiye gufatanya n’ababyeyi bacu mu iterambere ry’urugo. Itungo ntirizasonza mpari. Hanze aha hari inshuti mbi muri bagenzi bacu biyandarika, bakanywa ibiyobyabwenge. Ni ukubagendera kure, tukabahashya.”

Mugabo yongeraho ko agiye kujya yitabira gahunda za Leta zose, haba inama agasaba ijambo akageza ku bandi ibyo yize.

Naho Abayo Sabine ukomoka mu murenge wa Muganza, ngo agiye gukangurira abakobwa bagenzi be kurwanya inda zidateguwe, abashishikarize kwifata, uwo binaniye yitwaze agakingirizo.

Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, rwatangiye muri buri murenge ku wa 14 Werurwe 2022 rusoza ku wa 25 Gicurasi. Rwitabiriwe n’abagera kuri 481. Muri icyo gihe, inkomezabigwi za Nyaruguru zubatse inzu z’abatishoboye nshya 8, zisana 59 n’ubwiherereo 233.

Inkomezabigwi za Nyaruguru zubatse kandi uturima tw’igikoni 521, zinafasha abana 532 bari baravuye mu ishuri kurisubiramo.

Umuhango wo kurusoza wabereye mu murenge wa Muganza kuri uyu wa 3 Kamena 2022.
img-20220604-wa0011.jpg
img-20220604-wa0009.jpg
img-20220604-wa0003.jpg
img-20220604-wa0002.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *