Nyaruguru: Uwimana Jeanne w’imyaka 24 afunzwe azira gutemagura n’umupanga nyina umubyara

Sangiza iyi nkuru

Uwimana Jeanne, umukobwa w’imyaka 24, utuye mu mudugudu wa Nyarwumba, mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kibeho akekwaho gutema nyina umubyara.

Uwimana Jeanne ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye nyina umubyara, Uwizeyimana Drocelle, w’imyaka 58, hafi yo kumwica. Ngo yumvise ijwi rimubwira ngo namwice ahita abikora.

Nk’uko umuyobozi w’umudugudu wa Nyarwumba, Mucumbitsi Jean abivuga, uyu mukobwa yatemye nyina kuwa 9 Gicurasi ubwo yavaga mu murima aho yari guhinga agasubira mu rugo iwabo agasanga nyina araryame, akabanza akamukubita isuka mu mutwe, agakurikizaho kumutema n’umupanga kugeza ubwo abaturage batabaye, umukecuru yenda gupfa. Mudugudu avuga ko basanze umukecuru avirirana amaraso umubiri wose, yambaye akajipo k’imbere konyine (sujipe), hejuru mu gituza ntacyo yambaye. Bisobanuye ko yamusanze mu buriri.

Mukecuru yahise ajyanwa mu Bitaro by’akarere . Naho umukobwa arafatwa arafungwa. Kuwa 11 mu gitondo, amakuru yasakaye mu kagari ko uwo mukecuru yitabye Imana. Ariko , ubwo twakoraga iyi nkuru, umukecuru yari akiri mu bitaro bya Munini aho bivugwa ko ari koroherwa.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemeje ifungwa rya Jeanne Uwimana. Yagize ati “ Uwimana Jeanne akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Afungiye kuri RIB, station ya Kibeho. Icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018.”
Nk’uko abaturanyi babivuga ngo nta makimbirane yabaga muri uwo muryango ku buryo buzwi.

Domice Gasarabwe

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyaruguru: Uwimana Jeanne w’imyaka 24 afunzwe azira gutemagura n’umupanga nyina umubyara
    Ubwo se iki cyaha gikwiye kwitwa gukubita no gukomeretsa?

  2. Nyaruguru: Uwimana Jeanne w’imyaka 24 afunzwe azira gutemagura n’umupanga nyina umubyara
    Ubwo se iki cyaha gikwiye kwitwa gukubita no gukomeretsa?

  3. Nyaruguru: Uwimana Jeanne w’imyaka 24 afunzwe azira gutemagura n’umupanga nyina umubyara
    Hasuzumwe nimba ntabundi burwayi bwo mumutwe uwo mukobwa yaba yarasanganywe?

  4. Nyaruguru: Uwimana Jeanne w’imyaka 24 afunzwe azira gutemagura n’umupanga nyina umubyara
    Hasuzumwe nimba ntabundi burwayi bwo mumutwe uwo mukobwa yaba yarasanganywe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *