Umubyeyi wa Miss Iradukunda Elsa, Christine Mukandekezi, yanyomoje amakuru y’uko umukobwa we yaba atwite inda ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, atakambira Madamu Jeanette Kagame ngo amurenganure afungurwe.
Ni nyuma y’amakuru yamenyekanye ejo ku wa Mbere avuga ko Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.
Bivugwa ko Miss Elsa yakoresheje Notaire akanyura muri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye abasaba kunyomoza ubuhamya bw’ibyo bakorewe na Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda.
Prince Kid na we ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ibyaha bifatanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Nyuma y’uko Ishimwe yari amaze gutabwa muri yombi hasakaye inkuru z’uko hari abakobwa batatu batwaye amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda barimo na Miss Elsa yari amaze igihe aryamana na bo, ndetse ko uyu Nyampinga wa 2017 yaba atwite inda ye.
Mukandekezi mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko umukobwa we Elsa adatwite, atakambira Madamu w’umukuru w’igihugu ngo amurenganure.
Ati: “Twabyumvise gutyo, nk’umwana wanjye ibyo ng’ibyo ntabwo biriho, ntabwo atwite. Sinzi icyo azira nanjye nkeneye kukimenya. Nifuza ko, mbibwiye ababyeyi bose bazi akababaro k’umubyeyi umwana we ufunzwe atazi icyo azira, ababyeyi bose babyumve, bansabira na Nyakubahwa Jeannette Kagame amfashe andebere umwana, kuko birababaje cyane, umwana kubeshyerwa ngo aratwite.”
“Bikavugwa ahantu hose, mu itangazamakuru rwose amfashe arebe ukuntu arengera uriya mukobwa wanjye, ni umwana w’umunyarwandakazi, ni umwana ukora ibikorwa byo guteza imbere abanyarwanda, ni umwana witangira igihugu, rwose bamfashe bamboherere umwana kuko arazira ubusa.”
Umubyeyi wa Miss Elsa yasobanuye ko Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022 avuye gusenga ari bwo uriya mukobwa yabahamagaye ababwira ko agiye kwitaba RIB, bigeze ni njoro atarataha biba ngombwa ko ajya kumureba ariko na bwo ntiyamutahana.
Avuga ko yageze kuri RIB akahasanga abandi bakobwa bo muri Miss Rwanda nabo bahamagaye, bamubaza uwo aje kureba ababwira ko aje kureba umwana we Iradukunda Elsa.
Ati: “Bambajije uwo naje kureba ndababwira, bambaza icyo dupfana mbabwira ko ari umwana wanjye, baragenda. Hashize umwanya baragaruka barambwira ngo Elsa turamugumana, biranyobera, sinamenya ibyo ari byo, ntibambwiye icyo bamuhamagariye, nta n’icyo nari nzi cyatuma bamuhamagara.”
Uyu mubyeyi wanyuzagamo akarira yavuze ko akeka ko umukobwa we afungiwe inyandiko we n’abandi bakobwa banditse bagaragaza ibyo bakorewe na Prince Kid, aho ibaruwa ye yagaragaye we yahakanye ko nta hohoterwa yakorewe ndetse ko ibyo yemerewe byose yabihawe.


