c5d8455f-5462-4c63-9cdb-acb2c66a58fb

Mama wa Mr Eazi yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Nigeria, Mr Eazi yatangaje ko mama we, Ifeoma Edith Ajibade yitabye Imana biyuze ubutumwa bwuzuye agahinda n’ishimwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ku itariki ya 6 Werurwe 2025, Mr Eazi yashyizeho ifoto ye na mama we, ashimira cyane ku buryo yamufashije mu buzima bwe ndetse anamwifuriza iruhuko ridashira.

Yanditse ati: “Murakoze, Mummy, kubw’imbaraga zawe, ubwitange bwawe, n’ukwizera. Ku bw’uko wahaye umuryango wawe urukundo, umurongo, n’ukwemera Imana. Ku bw’uko wanyigishije ukwizera, ubucuruzi, kwihanganira abandi, n’umuryango. Wari umurinzi wanjye w’igitinyiro, umuhamya wanjye w’ukuri, kandi w’inyigisho nyayo. Ntiwari uwo gukosorwa, ariko wari uhebuje kuri jye. Ineza yawe izahoraho. Riruhuko mu mahoro, Ifeoma Edith Ajibade.”

Ubutumwa bwe bwakiriwe n’abafana, inshuti, n’abahanzi bagenzi be, bose bamwihanganisha kandi bamufasha kubona imbaraga muri iki gihe gikomeye.

Umuhanzi Skales yanditse mu gice cy’ibitekerezo ati: “Imana imuhe iruhuko ridashira!! Amasengesho kuri wowe, umwami ”

Producer w’umuziki Don Jazzy yavuze ati: “Mbabajwe cyane nawe bro. Ndihanganisha umuryango.”

Olayode Juliana yanditse ati: “Imana imiuhe iruhuko ridashira kandi iguhe imbaraga hamwe n’umuryango wose.”

Mr Eazi yakomeje gushyira hanze amafoto ya mama we ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uburyo yagaragaje impinduka mu buzima bwe. Umufasha we, Temi Otedola nawe yashyizeho ubutumwa bwa Mr Eazi ku mbuga nkoranyambaga.13169efb 357f 40fb 844f 75f5a7f8f040

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *