Umugore witwa Nyiransengimana Beatrice uvuga ko akomoka mu karere ka kicukiro yafatiwe mu karere ka Rulindo amaze kwica ihene y’umuturage.
Si ubwa mbere Nyiransengimana afatanywe ihene yibye, ubwe yiyemeye ko akora iki cyaha asaba ababishaka kumuha inkunga y’amasengesho.
[ad id=”44145″]
Bwa mbere afatwa yagize ati “ Ndaziba rwose, nibye nyinshi mu turere twose natugiyemo, maze kwiba nk’ihene 30″
Avuga ko iyo amaze kwiba ihene ajya gushaka abaguzi bakayigura akaba ari bo bayibaga kuko we icyo akora ari ukuzica gusa, icyakora n’ubwo yemera ko akora iki cyaha, anasaba abanyamasengesho kumusengera kugirango azabireke.
Kuri ubu Nyiransengimana yongeye gufatanywa ihene ya Tuyizere Julienne wo mu karere ka Rurindo aho yafashwe ashaka kuyishyira mu mufuka.
[ad id=”44145″]
Kanda hano urebe video ye ubwo yafatwaga bwa mbere
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


