Mu 1989 Habimana Jean Leonard bakunze kwita Shinani hamwe n’umukobwa mwiza utaravuzwe amazina bahuriye mu cyahoze ari komini Kibari ubwo yari agiye gusiga amarangi mu bitaro bya Byumba. Muri icyo gihe baje kuryamana inshuro 1 gusa aza kumutera inda. Nyuma y’imyaka 27 Shinani atarabona umwana yabyaye ndetse atazi neza ko yateye inda, aba bombi baje guhurira I Kiramuruzi nanone aje gusiga amarangi kuri station ya polisi ya Kiramuruzi.
Hari mu 1989 ubwo Bwana Habimana Jean Leonard Shinani yajyaga gupagasa mu cyahoze ari Komini Kibari ubu ni mu mujyi wa Byumba akarere ka Gicumbi.

Mu gahe gato yahakoraga ikiraka cyo gutera amarangi mu bitaro bya Byumba byari mu ivugururwa , ndetse akaba yarabifatanyaga no gukora umurimo nk’uwo ku cyahoze ari umushinga wa DRB (Développement Rural de Byumba).
Akiri aho mu kazi mu gihe yiteguraga gusoza akazi yaguhuriye n’umukobwa utagira uko asa barakundana karahava ijoro rimwe rizira abiri ati: ukansezeraho ngasubira i Murambi ya Gatsibo.
Uwo mutoma utarakesheje n’ijoro na rimwe Bwana Shinani yawubyaje umusaruro kuko havuyemwo urubuto mu gahe nk’ako guhumbya. Shinani yaje gutera inda uwo mukobwa Ingabire Claudine waje kuvuka nyuma atabizi

Claudine Ingabire n’umubyeyi we waje no kwitaba Imana ahagana muli 2004 ngo bajyaga baganira akamubaza ati : Data aba he ? Yitwa nde ?
Mama we yamubwiye ko atakimwibuka ko ariko yibuka amazina ye ndetse ngo ‘akazina ka Shinani k’ubutore dore ko yari n’umusizi cyane !
Byatangiye gute ?birangiye gute ?
Ubwo Ingabire Claudine yari amaze gukura yinjiye mu mwuga wa gipolisi ari nawo akora magingo aya, maze akomeza inshingano ze ahahoze hitwa Murambi ya Kiramuruzi aranahashakira guhera muli 2012 ariko atazi ko ariho hahoze hitwa Murambi kera .

Amata yaje kubyara amavuta ubwo Bwana Shinani yajyaga mu kazi ko gutera amarangi kuli Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi maze asanganirwa n’abahakorera bamusaba ko yahura na mugenzi wabo utari uhari yakoreye ahandi uwo munsi .
Baje guhura baribwirana bagwana munda karahava ubwo buri wese yazanaga gihamya umukobwa ati : Niba witwa Habimana Jean Leonard bitaga Shinani w’i Murambi uri Data nanjye ndi Umwana wawe , Shinani n’ibyivugo byinshi ati : Ndi Shinani nkaba Umwana w’Umusinga wo mu bacura ba Murambi ya Rwankuba.

Ku munsi w’ejo kuri Pasika nibwo Ingabire Claudine yakiriwe mu muryango nk’ umwana. Ibyo birori bikaba byarahuje imbaga y’abantu basaga 3000.
Ibyo birori bikaba byarashojwe Umwana yakiriwe ahabwa n’ibikenerwa byose harimo ,Ubunnyano kugeza ku guhabwa ibirongoranwa.

Ingabire Claudine yakiriwe mu muryango amaze kubyara abana 4. Aba bana bose bahembwe ibigenerwa umwana wavutse. Ibi birori kandi bikaba byasusurukijwe n’amatorero abyina hamwe n’Orchestres zicuranga umudiho utagira uko usa !
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
McDavid Marshall


