Nyuma ya Amadou Touré wayoboye Mali, na Rawlings wayoboye Ghana yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Jerry John Rawlings wabaye Perezida wa Ghana kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020 yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe gito. Ni nyuma y’iminsi ibiri, Amadou Toumani Touré wayoboye Mali na we apfuye.

Rawlings wari ufite imyaka 73 y’amavuko, yapfiriye mu bitaro bya Korle Bu biherereye mu murwa mukuru wa Ghana, Acrra yarwariyemo kuva mu cyumweru gishize.

Rawlings yavutse mu 1947, abyarwa na nyina w’umunya-Ghana kuri se w’umunya-Scotland.

Yayoboye Ghana kuva mu 1981 ahiritse ubutegetsi, ageza mu 1991. Yongeye guhirika ubutegetsi bwamusimbuye mu 1992, ayobora kugeza mu 2001.

Mugenzi we Amadou Touré na we uherutse gupfa, azize uburwayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *