Leta y’u Bwongereza ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza yafatiye ibihano Gen. Kale Eduard Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.
Gen. Kayihura uheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, u Bwongereza bwamuhaniye icyo bwise “kugenzura imitwe myinshi itandukanye yagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, harimo [gukora] iyicarubozo ndetse n’ibindi bihano by’ubugome, bya kinyamaswa kandi bigayitse.”
Ni ibyaha Gen. Kale Kayihura ashinjwa gukora hagati ya 2005 na 2018, ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.
Mu byo yakunze gushinjwa, harimo ko ngo yayoboye abagize umutwe uzwi nka Flying Squad Unit, wagize uruhare mu bikorwa bitari ibya kimuntu mu kigo cy’iperereza cya Nalufenya (Nalufenya Special Investigations Center, NSIC).
Abagize Flying Squad Unit ngo bagiye bakubita bikomeye abafungiwe Nalufenya, ku buryo ngo hari n’uwakubiswe kugeza ataye ubwenge. Abahafungiwe kandi ngo bavuze ko nyuma yo gutotezwa, hari ubwo bizezwaga amafaranga menshi nibaramuka bemeye ibyaha bakekwaho.
Mu bihano uyu musirikare yahawe birimo gufatira ibikorwa by’ubucuruzi byose yaba afite ku butaka bw’u Bwongereza, umutungo uwo ariwo wose ndetse na Konti za Banki yaba afite muri iki gihugu; ikindi akaba atemerewe gukandagiza ikirenge cye ku butaka bwa kiriya gihugu.
Ibi bihano u Bwongereza bwafatiye Gen. Kale Kayihura bije byiyongera ku bindi nka byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye muri 2019, na zo zikamushinja kugira uruhare mu kuyobora urwego rwakoze ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’Abanya-Uganda n’uruhare rwe mu byaha bya ruswa.


