Bwiza
ads

Nyuma y'ibyuma, bet nazo zigiye gufatirwa ingamba

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 11:00
Iminota 1 yo gusoma
Nyuma y'ibyuma, bet nazo zigiye gufatirwa ingamba

1299684

Senateri Charles Muligande yasabye Guverinoma kongera imbaraga mu guhangana n’urusimbi, avuga ko rukomeje guteza igihombo ku baturage no gusenya imiryango, asaba ko ikibazo cyarwo cyitabwaho nk’uko Leta yitaye ku kibazo cy'ikoreshwa ry’ibyuma.

Senateri Muligande yabigarutseho mu biganiro by’abayobozi, avuga ko hari abantu bafite akazi ariko bakangiza amafaranga yabo mu rusimbi, bigatuma babura ubushobozi bwo kwishyura amashuri y’abana no gusohoza izindi nshingano z’imiryango.

Yasabye ko ikibazo cy’urusimbi cyahagurukirwa ku rwego rumwe n’izindi ngamba Leta yafashe mu guhangana n’ibibazo byangiza imibereho y’abaturage.

Ati: “Turabasaba ko muhagurukira n’ikibazo cy’urusimbi gihangayikishije, nk’uko mwahagurukiye ikibazo cy’ibyuma. Kirakenesha abantu n’imiryango, ari na ko gisenya ingo.”

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’urusimbi kizwi na Guverinoma, anagaragaza ko hari inzu z’imikino y’amahirwe zafunzwe mu rwego rwo kugenzura ibikorwa by’urusimbi.

Yavuze ko nubwo hari ingamba zari zarafashwe, hakenewe izindi mbaraga kugira ngo iki kibazo gikomeze gukurikiranwa.

Ati: “Icy’urusimbi turakizi, hari n’inzu z’imikino y’amahirwe twafunze. Icyakora bishobora kuba bitarumvikanye neza. Ndumva tugomba gushyiramo izindi mbaraga.”

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.