Ikipe ya Mukura Victory Sports yaherukaga guhagarika umuvuduko wa APR FC yari imaze imikino 50 yikurikiranya idatsindwa, yanisasiye Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0.
Iyi kipe y’umugoza Toni HĂ©rnandez yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye.
Igitego cyo ku munota wa 82 w’imikino cyatsinzwe kuri penaliti na rutahizamu w’umunya-Ghana Opoku Mensah ni cyo cyafashije Mukura VS gukura amanota atatu kuri Rayon Sports.
Hari ku mupira wari uhinduwe na Nyarugabo MoĂŻse birangira Nsengiyumva Isaac awugaruje akaboko.
Rayon Sports yatsinzwe na Mukura mu gihe iheruka guha umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva uyitoza intego yo gutwara Igikombe cya shampiyona.
Kuri ubu amahirwe y’iyi kipe ku gikombe arasa n’akomeje kuyoyoka kuko APR FC ya mbere ishobora kuyirusha amanota 11 mu gihe yaba itsinze Gicumbi FC kuri iki cyumweru.

2 Responses
Nyuma yo guhagarika umuvuduko wa APR FC, Mukura VS yanisasiye Rayon Sports
Buriya impamvu abantu benshi bakunda ruhago y’uburayi nuko ntakipe nkuru cg into ibayo igihe n’igihe zaratsindana umupira ukaryoha tukarara twicaye tuwureba. mukura oooye!