Umuyobozi wa Zion Temple Apotre Paul Gitwaza ubwo yigishaga ari imbere y’imbaga y’abantu avuga ibyo Imana yamubwiye, yatangaje ko mu bana afite harimo uzaba Perezida by’umwihariko wa Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu Gitwaza yongeye gutangaza ko ibirimo kubera ku isi ari ikimyenyetso cy’uko isi ngo igeze ku iherezo.
Intambara z’urudaca, Ibiza birimo imitingito n’ibindi birimo kubera mu mpande zitandukanye z’isi ngo ni ikimenyetso cy’uko isi ngo yaba igeze ku iherezo, nk’uko bitangazwa na Gitwaza we ubwe uvuga ko ari intumwa y’Imana.

Gitwaza yaboneyeho kugira icyo avuga ku gihugu cy’u Burundi, ko ibirimo kuberayo by’imyigaragambyo bamwe bagahunga abandi bakicwa ari ibyahanuwe birimo gusohora.
Ngo kuba ku isi hari imibare y’abaturage babarirwa kuri miliyoni 805 z’abashonji, kuba imitingito mu bihugu nka Nepal n’ahandi irimo guhitana ubuzima bw’abatuye isi, ngo ibyo byose ni ikimenyetso kigaragaza ko isi yageze mu minsi ya nyuma.
Ap. Gitwaza kandi avuga ukuntu ngo abemera kiristu bakomeje kugenda batotezwa abandi bicwa hakiyongeraho ibyo biza byose, ngo ni uburyo bwo kugirango Antikiristu (Anti Christ) azaze atanga ihumure agamije kuyobya benshi.
Ap. Gitwaza akunze guhanura ibintu avuga ko ari ibyo yabwiwe n’Imana, bamwe bakabifata nk’ibinyoma cyangwa se ugukurura yishyira ngo agaragaze ubuhangage butagaragara mu yandi matorero yaba afite.
Apotre Gitwaza asobanura uburyo yagiye avugana n’ Imana ikamuhishurira iby’urubyaro rwe, yavuze ko yamutangarije ko umwana wa mbere yabyaye azaba umuhanuzi, uwa kabiri akazaba umuganga (docteur) naho uwa gatatu akazaba Perezida by’umwihariko wa USA.

Ati: “igihe Obama yabaga Perezida ubwa mbere twari muri salon turimo tureba yaraturitse ararira, Dawidi yari afite imyaka nk’itanu, ndamubaza nti Dawidi urarizwa niki?”.
Umwana ngo yamusubije muri aya magambo: ““…Obama angiriye mu mwanya”.
Nyuma yo gutangaza aya magambo imbere y’imbaga y’abantu hari abayafashe nko kwikirigita agaseka, ariko hakaba n’abemera ko ibyahanuwe n’Imana bitinda bigasohora iyo atari ukuvangirwa cyangwa kwirata ubutwari.
Ku gitekerezo cyatanzwe n’uwitwa Patrick yagize: “… Gitwaza yavuze aya magambo azi Itegekonshinga rya Leta ya USA icyo ribivugaho kweli, birasekeje kuba umuntu yitwa Dr. Atazi n’amategeko kuba uwo mwana ataravukiye ku butaka cg mukirere cya USA ntashobora kukiyobora.
Niyo yahabwa ubwenegihugu ntabwo yashobora kukiyobora ikindi kandi ntategereze ko hazakorwa Referendum ngo inzozi ze zigerweho kuko itegeko nshinga rya USA rimaze imyaka n’imyaniko ritarahindurwa USA si Africa”.
Nyuma y’iki gitekerezo cyari cyatanzwe n’uwitwa Patrick, undi witwa Patience yamusubije muri aya magambo: “umva sinzi niba byaba aribyo ibyo yavuze kuko sinabihagararaho cyane kuko ajya kubibwirwa sinari mpari,ariko icyo nakubwira ni uko abana be bose bavukiye muri USA (nagiraga ngo nkumare impungege wari ufite) murakoze”.
Mu gushaka munyenya icyo Ap Gitwaza yaba abivugaho kurusha ibyo yatangaje byateye benshi kwibaza kuri ubwo buhanuzi bwe, umunyamakuru yagerageje kumuhamagara ku murongo wa telefone ye igendanwa asanga itaboneka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


