Nyuma yo gupfusha abana babiri bahiriye munzu , hakozwe igikorwa cyo kumuremera banamuhoza amarira – AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki 5 Nyakanga 2015 , nibwo ku Itorero rya Adepr Kicukiro Shelli habaye igiterane cy’ivugabutumwa kigamije gufasha umubyeyi wahuye n’Ishyano ryo gupfusha abana be babiri bahiriye munzu , ubwo we yari yagiye mu masengesho .

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2015 nibwo kampire yagize ibyago bikomeye,ubwo inzu ye yafatwaga n’ inkongi y’ umuriro igakongoka ,ikaza gutwara ubuzima bw’ abana be babiri.

Ubwo yiteguraga kujya gusenga,ku mugoroba wokwita kuri uwo wa kabiri Kampire bakundaga Mama Eric yateguriye ibyangombwa byose abana nk’uko yari asanzwe abigenza ,hanyuma arabasiga ajya gusenga .Hashize amasaha make ageze aho yasengeraga nibwo yahamagawe kuri telefoni bamubwira ko inzu acumbitsemo iri gushya .

Bivugwa ko abagerageje gutabara bazimije bikanga dore ko iyo nzu itari yubatse nk’ inzu zisanzwe kuko yari akazu gato kagayitse kubakishijwe amabati .Amaze guhuruzwa yihutiye kuhagera , asanga inzu yakongotse ndetse n’abana bahiramo.Gusa muri ako kanya ubutabazi bw’ ibanze bwarahageze ,bukuramo abana bajyanwa kwa muganga ari intere.

Bakigezwa kwa muganga , umwana w’ umuhererezi witwa UWAMAHORO OLIVE w’ imyaka 8 y’ amavuko yahise yitaba Imana , musaza we NZABONIMANA ERIC w’ imyaka 14 akomeza kurwana n’ ubuzima ariko nako abaganga bagerageza kumutabara .

Murukerera , ni ukuvuga ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015 , nibwo ubuzima bwananiye Eric , nawe ahita yitaba Imana.

52
Abayobozi b’Itorero rya Adepr bari baje gushyigikira uyu mukirisitu

Bitewe n’uko uyu mubyeyi nta bushobozi cyangwa umuryango wa hafi uzwi yari afite,ubuyobozi bw’itorero bufatanije n’ abakirisitu bari hafi ,bariyegeranyije, bamufasha gushyingura abo bana.Umuhango wo gushyingura wabaye iminsi ibiri ikurikirana (nyuma ya buri rupfu) mu irimbi ryo mu Busanza mu karere ka Kanombe.

KAMPIRE Violette Ataragwirwa n’ibyago , yari asanzwe atuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye mu Kagali ka Nyakabanda , akaba yari urugingo rw’ itorero rya ADEPR mu Mudugudu wa Nyakabanda muri Paruwasi ya kicukiro .

KAMPIRE UBU ABAYEHO ATE?

Ubwo umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera wari urangiye , nta handi kampire yari afite yerekeza , nta mwambaro, nta mafunguro, nta epfo nta ruguru. Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa paruwasi bwicara bukamushakira uwaba amucumbikiye no kumukorera isanamutima (caunseling) busaba umwe mu bayobozi b’ umudugudu wa Kicukiro Evangeliste Adda Darlene KIYANGE akaba umudamu wa pasiteri Desire HABYARIMANA ko yaba amucumbikiye niho kugeza ubu acumbikiwe,ari naho afashirizwa kongera kugarura icyizere cy’ ubuzima no gusubizwamo ibyiringiro by’ umuzuko.

Paruwasi kandi yakomeje gukora ibishoboka byose iramufasha , iramusura nk’Itorero , ni muri urwo rwego natwe urubyiruko rw’ umudugudu wa Kicukiro nkuko intego yacu ibivuga ko turi Urubyiruko imbaraga zacu  ,Imbaraga z’Itorero n’Igihugu  twiyemeje kumushakira ubufasha.

131

Mu kiganiro  n’itangazamakuru Joselyne Ingabire wagize uruhare runini mu gutegura iki gikorwa yadutangarije ko bishimiye umusaruro wavuye mur’iki giterane , anashimira abitanze bose uko bashoboye ngo uyu mubyeyi abashe kuva m’ubuzima bwo guheranwa n’agahinda.

Abajijwe uko iki giterane cyateguwe n’impamvu yacyo yasubije muri aya magambo ati ” Nyuma yo kwicara nk’ urubyiruko rw’Itorero rya ADEPR mu Mudugudu wa Kicukiro, twasanze bidakwiye ko urugingo rw’ Itorero ryacu rwakomeza kwiheba ,tubona ari ngombwa ko yaremerwa , akava mu bwigunge,akongera kubona umucyo mu bugingo n’ ubuzima bwe by’ umwihariko. ”

Joselyne Ingabire yakomeje ati ” Twatekereje ndetse twifuza kubatumira kuko twari twizeye ko muri umwe mu bashobora kumva iki kibazo vuba, ngo dufatanyirize hamwe kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ imirimo myiza y’ abana b’Imana, dore ko ari nacyo kimenyetso cy’ Itorero ry’ ukuri. ”

Joselyne Ingabire asobanura icyifuzo uru rubyiruko ahagarariye rufite yagize ati ” Dufite icyifuzo cyo gushakira KAMPIRE Violette icumbi byibura ry’ umwaka umwe ndetse n’ igishoro giciriritse ngo atangire ashakishe ubuzima, bityo bizamurinde kwikorera amaboko, no gusabiriza umuhisi n’umugenzi ,dore ko asanzwe ari umuntu utarangwa n’ubunebwe kuva twamumenya , ari naho yakuraga imbaraga zo gutunga abana be , akanabarihira ishuri n’ibindi byose umubyeyi aba agomba umwana .”

Nyuma yuko iki gikorwa gikozwe hagakusanywa amafaranga y’u Rwanda angana na 2.500.000 , abaraho batanze igitekerezo cyo gukomeza gukusanya ubushobozi kugirango KAMPIRE Violette azave m’ubuzima bwo gukodesha icumbi , ahubwo agurirwe inzu yo kubamo.

62

121
Mutuyemariya Christine , umwe mu bayobozi ba ADEPR bakomeye ari kumwe n’umubyeyi wagize ibyago

81

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *