Nyuma yo kubyara abahungu 13, umugore yanze guhagarika urubyaro kugeza yibarutse umukobwa

Sangiza iyi nkuru

Irineu Cruz nyuma y’imyaka 20 ashyingiranywe na Jucicleide Silva, bahisemo kudahagarika urubyaro kugeza babyaye umukobwa usanga abahungu 13 aba bombi bafitanye.
braz
Uyu muryango ubarizwa mu gihugu cya Bresil wahisemo kudafunga urubyaro nyuma yo kubyara abahungu gusa bityo ukifuza ko bagira nibura umukobwa bazajya bareba bakishima kurushaho.
Irineu Cruz Ise w’aba bahungu uko ari 13, yagiye abita amazina atangizwa n’inyuguti ya R, mu rwego rwikwifuza ko baba ibirangirire nka bimwe mu byamamare bya Ruhago muri Bresil, aha hatangwa ingero nka Ronaldinho, Rivaldo ….
Kami.com ivuga ko, uko uyu nmugabo akurikiranya aba bana ahera kuw’ukwezi kumwe kugeza ku mfura ye ifite imyaka 18, bakaba batunzwe kandi n’ibiva mu maboko ye binyuze mu mwuga w’ubuhinzi akora nta yindi nkunga.
Kugeza ubu hakaba hibazwa aho bizagarukira igihe hagiye havuka abahungu gusa buri uko uyu mugore abyaye, dore ko we n’umugabo we bakiri bato.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *