fn_i_vfwqaylcov.jpg

OIF yashyize igaragaza aho ihagaze ku kibazo cy’intambara y’u Burusiya muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe wotswa igitutu ngo ugaragaze aho uhagaze ku kibazo cy’intambara y’u Burusiya muri Ukraine, amaherezo kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Werurwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) watoye umwanzuro usaba guhagarika intambara byihuse kandi nta mananiza mu nama ya 40 y’abaminisitiri bashinzwe francophonie mu nshingano zabo.

Minisitiri wa Canada ushinzwe francophonie mu nshingano ze, Nadine Girault yari aherutse gutangaza ko azotsa igitutu Umunyamabanga Mukuru wa Oif, Louise Mushikiwabo kugeza yemeye kwamagana ibitero by’u Burusiya muri Ukraine nyuma y’aho umuryango ayoboye wari wakomeje kwifata.

Mu gihe iki kibazo cy’intambara y’u Burusiya kuri Ukraine gikomeje kutavugwaho rumwe ku ruhando mpuzamahanga mu bihugu 88 bigize OIF, igihugu cya Canada kuva ku ikubitiro cyamaganye ibi bitero.

Nubwo ariko Canada, Quebec na Nouveau-Brunswick byasabye OIF kugaragaza aho ihagaze byihutirwa, Leta ya Ontario, imwe mu zigize Canada, yo yakomeje kuryumaho.

Minisitiri wungirije wa Ontario ushinzwe Francophonie, Marie-Lison Fougère, we nta nubwo yigeze yitabira iyi nama y’abaminisitiri bashinzwe umuryango mu gihe abandi bari bahagarariye Canada bagiye mu Bufaransa barimo Isabelle Hudon, Perezidante wa Banki ya Canada cyangwa Depite Francis Drouin.

fn_i_vfwqaylcov.jpg

Uyu ndetse yanakomoje ku kibazo cy’amakuru y’ibinyoma nka visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Francophonie nk’uko iyi nkuru dukesha ONFR+ ivuga.

Mu bihe byashize OIF yagiye yamagana amakimbirane akoreshwamo intwaro. Mu 2012, Akanama Gahoraho ka OIF (CPF) kafashe icyemezo cyo guhagarika igihugu cya Mali mu muryango. Ku itariki ya 8 Gashyantare 2022, CPF nabwo yamaganye coup d’etat ya gisirikare yo ku itariki 24 Mutarama muri Burkina Faso ndetse ihagarika iki gihugu mu nzego z’umuryango.

Mu mwanzuro wayo, OIF, yamaganye mu buryo bukomeye icyo yise ubushotoranyi bwa gisirikare bw’u Burusiya kuri Ukraine, ndetse yamagana ihonyorwa ry’uburenganzira mpuzamahanga, uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’ibikorwa by’ubutabazi byabukurikiye, no kuvogera ubusugire bwa Ukraine.

Itangazo ry’umwanzuro ryongeye gushimangira ko OIF yifatanyije n’abaturage ba Ukraine n’itangizwa ry’umugambi “Plan AUF spécial Ukraine” ugamije gufasha abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. OIF yashyize igaragaza aho ihagaze ku kibazo cy’intambara y’u Burusiya muri Ukraine
    NukoUE NA USA vyoreka kwerekanako aribo bakeneye gutegeka ISO,mukutareka ubwisanzure bufatiye kumico na Katanga bwibihugu vyose,,kuko nibo bagerageza kwinjira mû myitwarire yibihugu

  2. OIF yashyize igaragaza aho ihagaze ku kibazo cy’intambara y’u Burusiya muri Ukraine
    NukoUE NA USA vyoreka kwerekanako aribo bakeneye gutegeka ISO,mukutareka ubwisanzure bufatiye kumico na Katanga bwibihugu vyose,,kuko nibo bagerageza kwinjira mû myitwarire yibihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *