Bwiza
ads

Omah Lay yajyanywe kwa muganga igitaraganya

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 20 Ukwakira 2026 saa 18:06
Iminota 1 yo gusoma
Omah Lay yajyanywe kwa muganga igitaraganya

1368381

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Omah Lay, bivugwa ko yakomeretse ubwo yakoraga imyitozo yo kwinyeganyeza no kwihindukiza mu kirere (acrobatic stunt) i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agahita ajyanwa kwa muganga mu modoka itwara abarwayi.

Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi aterurwa ajyanwa mu modoka y’imbangukiragutabara nyuma y’icyo gikorwa.

Gusa, kugeza ubu, amakuru ku buremere bw’imvune ze n’uko ubuzima bwe buhagaze ntaramenyekana neza, kuko hataragaragara itangazo ryemewe ribyemeza.

Omah Lay ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bazwi mu njyana ya Afrobeats, akaba afite abafana benshi mu bice bitandukanye by’Isi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.