Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Omah Lay, bivugwa ko yakomeretse ubwo yakoraga imyitozo yo kwinyeganyeza no kwihindukiza mu kirere (acrobatic stunt) i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agahita ajyanwa kwa muganga mu modoka itwara abarwayi.
Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi aterurwa ajyanwa mu modoka y’imbangukiragutabara nyuma y’icyo gikorwa.
Gusa, kugeza ubu, amakuru ku buremere bw’imvune ze n’uko ubuzima bwe buhagaze ntaramenyekana neza, kuko hataragaragara itangazo ryemewe ribyemeza.
Omah Lay ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bazwi mu njyana ya Afrobeats, akaba afite abafana benshi mu bice bitandukanye by’Isi.



