Kuva tariki ya 1 kugeza 7 Kanama,buri mwaka u Rwanda n’isi yose bizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Muri uyu mwaka OMS yatanze ubutumwa buvuga ko igihe abana bonkejwe neza, isi yabyungukiramo akayabo ka miliyari 302 z’Amadorari ya Amerika.
Ubusanzwe miliyari 302 z’amadorari buri mwaka agendera mu kuvura indwara ziba zaratewe no kutonsa abana igihe gihagije ku isi. Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’umuryamgo wabibumbye ryita ku buzima OMS, bugaragaza ko byibura buri mwaka abana 820 000 bahura n’ibibazo biturutse ku kutonka uko bikwiye mu gihe ari bato.Ubu bushakashatsi bwa OMS kandi bugaragaza ubushabitsi, akazi gahoraho n’ubujiji bw’ababyeyi nka zimwe mu mpamvu zitiza umurindi kutonka neza kw’abana mu isi.
Mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishizwe imbonezamikurire y’abana NECPD, kivuga ko hari imbogamizi mu konsa ahanini zishingiye ku mirimo ababyeyi bakora bityo ugasanga, konsa neza abana bidakorwa uko bikwiye.
Dr. Alexis Mucumbitsi inzobere mu by’imirire, ukuriye ishami ry’imirire muri gahunda ya leta yo gukurikirana imikurire y’abana bato (NECPD) avuga ko nta kindi kintu cyasimbura intungamubiri zuzuye ziboneka mu mashereka.
Ibi kandi abihurizaho na Madamu Dativa Mukaruzima, ukuriye urwego rw’abagore mu rugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR). Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye n’urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru(RBA), Mukaruzima yemeza ko umwana wonse neza akiri muto bimugabaniriza ibyago byo kurwaragurika ku kigero cya 80%.
Ababyeyi batuye mu migi, n’abafite akazi gahoraho nibo usanga bahura n’imbogamizi zo kutonsa abana babo neza.Ibi ahanini biterwa nuko usanga nta mwanya uhagije babona wo konsa ,abandi nabo ibigo bakorera ntibibahe ikiruhuko cyihariye mu konsa. Dr. Mucumbitsi avuga ko mu guhangana n’iki kibazo NECDP n’abandi bafite aho bahuriye n’imikuriye y’umwana barimo kuganira n’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CETRAR, ku buvugizi bwakorwa kuri iki kibazo.
Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda , umukozi w’umugore iyo abyaye ahabwa ikiruhuko cy’amezi atatu, nyuma yayo mezi atatu agaruka mu kazi nk’ibisanzwe, aho usanga ahise ahura n’ibogamizi z’uko yakonsa umwana mu gihe atuye kure yaho akorera. Mu gukemura iki kibazo usanga abyeyi benshi bikama amashereka, agashyirwa mu bikoresho byabugenewe kugirango agaburirwe abana mu gihe ababyeyi badahari.
Ubu buryo bivugwa ko iyo bukozwe neza bufasha umwana kabone nubwo bitamera neza nkuko yaba arimo konka yumva n’urukundo rw’umubyeyi. Dr. Mucumbitsi avuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo byose bibangamira konsa, NECDP irimo gukangurira abakoresha bose gushyiraho ibyuma ababyeyi bonkerezamo ku kazi.
Ubushakashatsi bwa NECDP bwo mu mwaka 2015,bwagaragaje ko mu Rwanda abana bonka hejuru y’amezi atandatu bari ku kigero cya 87%.
Ishami ry’umuryango w’Ababimbye ryita ku buzima(OMS) rivugako mu mezi 6 ya mbere umwana akivuka agomba konswa neza nta kindi kintu avangiwe mu mashereka. Iyo yujuje ayo mezi atandatu,ubushakashatsi bugaragaza ko aba atagihazwa n’amashereka gusa, ari nayo mpamvu impuguke mu buzima zisaba ababyeyi kubaha imfashabere igizwe n’intungamubiri zuzuye.
Icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa cyatangiye kwizihizwa ku rwego rw’si mu mwaka 1991. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iyi”Fasha umwana konka neza ugire uruhare mu buzima bwiza bw’isi dutuye”


