Screenshot_2024-05-19_at_16.56.56

P Diddy uri mu gihome yatanze ikirego asaba indishyi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025 umuraperi w’imyaka 55 P Diddy yatanze ikirego cya miliyoni $50 muri Leta ya New York, arega Courtney Burgess, umunyamategeko we Ariel Mitchell ndetse na Nexstar Media.

P Diddy yashinje aba bose kumusebya binyuze mu byo Burgess yatangaje imbere y’akanama nkemurampaka aho yavugaga ko afite amashusho agaragaza Diddy mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abana batarageza imyaka y’ubukure.

Mu ikirego cye, P Diddy yavuze ko aya mashusho adahari aho yise ibyo Burgess na Mitchell batangaje ibinyoma bigamije kumuharabika.

Umunyamategeko wa P Diddy, Erica Wolff  yavuze ko umukiriya we yatanze ikirego mu rwego rwo gusukura izina rye ryangijwe n’abo bagabo.

Ati: “Sean ‘Diddy’ yafashe icyemezo cyo guhangana n’ibinyoma yabeshyewe hagamijwe inyungu bwite. Aba bantu batekinitse inkuru zidafite ishingiro bikaba byarangije isura ye mu ruhame no mu nkiko.”

Burgess yavuze ko yahawe ‘flash drives’ 11 zari zifitwe na Kim Porter, wahoze ari inshuti ya Diddy, zari zibitse amashusho arindwi agaragaza ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

P Diddy avuga ko ibi byose nta shingiro bifite ko ahubwo bigamije kumutera icyasha no kwangiza ubutabera mbere y’urubanza rwe ruzatangira tariki ya 5 Gicurasi.

Uyu muraperi yafunzwe ashinjwa ibyaha bya gucuruza abantu, gufata ku ngufu no gukoresha abana ibikorwa by’ubusambanyi gusa we yireguye avuga ko ari ibinyoma.

Iki kirego P Diddy yatanze ku wa Gatati kirimo gusaba indishyi zingana na miliyoni $50 kuko ibyo aba bombi bavuga bikomeje kumuteza igihombo gikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *