sean-diddy-combs-Invest-Fest-2023-billboard-1548

P-Diddy yakiriwe nk’umwami muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yakirijwe amashyi menshi n’imfungwa ngenzi ze ubwo yasubiraga muri gereza nyuma yo gutsinda urubanza rukomeye yaregwagamo ibyaha bikomeye byo gucuruza abantu no gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Diddy w’imyaka 55, yahanaguweho ibyo byaha byari gutuma agakatirwa burundu, gusa aracyari muri gereza kubera ikindi cyaha cyoroheje cyo kwishora mu busambanyi, aho ashobora gukatirwa imyaka itari myinshi, nubwo amaze amezi 10 afunzwe.

Avugana n’itangazamakuru, umwunganira mu mategeko, Marc Agnifilo yavuze ko imfungwa zamakirije  amashyi bavuga ngo: “Ntitujya tubona umuntu utsinda leta.”

Urubanza rwe rwamaze ibyumweru 8, rugaragaramo abatangabuhamya bagera kuri 30, barimo abahoze ari abakozi be. Diddy ntiyigeze yitaba urukiko nk’utanga ubuhamya, kandi abamwunganira ntibatanze n’undi muntu n’umwe ngo atangweho ubuhamya.

Abamwunganira bavuze ko nubwo yari umugabo ugira amakimbirane mu rukundo kandi ufite ibibazo by’imyitwarire, ibyo bitari bihagije ngo ahamwe n’ibyaha byo gucuruza abantu.

Me Agnifilo yavuze ko nubwo yabaye umushinjacyaha wa Leta mu myaka yashize, yari azi neza intege nke z’itegeko rihana ibyaha P Diddy yari akurikiranyweho ndetse bimufasha no gutsinda uru rubanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *