Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kujya mu mirwano na Afurika y’Epfo, mu gihe iki gihugu cyaba gihisemo amahitamo y’intambara.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025.
Kuva inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigarurira Umujyi wa Goma, Afurika y’Epfo iri mu bihugu byatangiye kotsa u Rwanda igitutu nyuma yo gutakariza abasivile 13 mu mirwano.
Perezida Cyril Ramaphosa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’urupfu rw’abasikare b’igihugu cye.
Yagize ati: “Iyi mirwano yatewe no gukaza urugamba n’umutwe wa M23 n’igisirikare cya RDF, bikomeje kugaba ibitero ku Ngabo za FARDC no kugaba ibitero ku basirikare b’amahoro bari mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) muri RDC.”
Ramaphosa kandi yaciye amarenga y’uko ingabo za Afurika y’Epfo zigomba gukomeza intambara, avuga ko “Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo, Madamu Angie Motshekga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, ndetse n’Umugaba Mukuru wa SAMIDRC, Maj Gen Monwabisi Dyakopu, barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ingabo za SAMIDRC zigume kuba zifite ibikoresho bihagije n’inkunga ikenewe muri uru rugamba rukomeye.”
Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ibi mu gihe hari amakuru avuga ko iki gihugu cyaba cyamaze kohereza indege z’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubwo Igisirikare cyacyo cyayise ibinyoma.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Ramaphosa cyabaye icya kabiri bagiranye muri iki Cyumweru, yavuze ko ibikomeje gutangazwa n’abayobozi ba Afurika y’Epfo barimo na Ramaphosa ubwe “bikubiyemo isenya nyinshi, kwibasira yemwe n’ibinyoma.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda atari umutwe witwaje intwaro nk’uko Ramaphosa yabitangaje, anavuguruza ibyatangajwe n’uyu mutegetsi wavuze ko ingabo za SADC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC; bijyanye no kuba zifasha Leta ya RDC “mu mirwano ihanganyemo n’abaturage bayo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR igambiriye gutera u Rwanda, binajyanye no kuba ikangisha kurushozaho intambara.”
Bitandukanye n’ibivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gasopo iyo ari yo yose yigeze ahabwa na Ramaphosa, ati: “Keretse niba yayitanze mu rurimi rw’iwabo ntumva.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo Ramaphosa yamusabye ari uko ingabo za Afurika y’Epfo zabona amashanyarazi, ibyo kurya ndetse n’amazi; na we amwemerera gutanga ubwo butumwa.
Perezida Paul Kagame yanavuze ko Ramaphosa yatwemereye ko “nta basirikare ba Afurika y’Epfo M23 yishe, ko ahubwo bwakozwe na FARDC”.
Yunzemo ko mu gihe Afurika y’Epfo yaba yifuza gutanga igisubizo giciye mu mahoro byaba ari byiza, yongeraho ati: “gusa Afurika y’Epfo ntiri mu mwanya wo kugarura amahoro cyangwa kuba umuhuza. Hanyuma Afurika y’Epfo nihitamo imirwano, u Rwanda ruzakemura ikibazo muri ubwo buryo umunsi uwo ari wo wose.”


