Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimiye itsinda ry’ingabo n’abapolisi basoje ubutumwa i Cabo Delgado muri Mozambique ku kuba barashoboye ibyihebe.
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri ni bwo itsinda ry’Ingabo n’abapolisi bari bayobowe na Maj Gen Alex Kagame bageze i Kigali, nyuma yo gusoza inshingano bari bamazemo umwaka.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano ni bo babakiriye ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
Maj Gen Nyakarundi mu butumwa bwa Perezida Kagame yahaye ziriya ngabo n’abapolisi, yabashimiye ku bw'”umusanzu udasanzwe batanze mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, kuba baratabaye bakanarinda abasivile ndetse no kuba barafashije abaturage barenga 87% bari baravuye mu byabo gutahuka”.
Nyakarundi kandi yamenyesheje ziriya ngabo uko umutekano wifashe mu gihugu, mbere yo kuzibutsa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu gihe bafatanya na bagenzi babo kurinda igihugu.
Mu gihe cy’umwaka ziriya ngabo zari zimaze i Cabo Delgado, zakoze ibikorwa bitandukanye bya gisirikare byari bigamije guhashya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ).
Ni ibikorwa bya gisirikare byatumye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage bisubukura, ikindi ingabo ubwazo zigira uruhare muri ibyo bikorwa.
Mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage RDF yakoze birimo kubaka no gusana ibyumba by’amashuri mu turere twa Mocimboa da Praia na Ancuabe, guha abanyeshuri ibikoresho by’ishuri ndetse no kuvura abaturage ku buntu.


