Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yanenze abiganjemo urubyiruko bamaze iminsi bashyira hanze amashusho abagaragaza bambaye ubusa, agaragaza ko ibyo bakora byerekana ko no mu mitwe yabo nta kirimo.
Umukuru w’Igihugu yakomoje kuri kiriya kibazo, nyuma y’uko muri iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’ubwambure bwa bamwe mu bantu bivugwa ko ari ay’abantu bazwi mu gihugu.
Muri bo harimo Adonis Filer usanzwe akinira ikipe ya APR Basketball Club, ndetse n’andi byavuzwe ko ari ay’umukobwa witwa Emelyne uzwi ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame ubwo yari mu masengesho yo gusabira igihugu yabaye kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko umuntu wese ushyira hanze amashusho y’ubwambure bwe bigaragaza ko nta kiri mu mutwe we.
Ati: “Abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda bakambara ubusa. Uwambara ubusa ararata iki abandi badafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Perezida Paul Kagame yunzemo ko kiriya kibazo ari uburere buke, umuryango nyarwanda muri rusange udakwiye kwihanganira.


