Rebero Jean Damascene wahoze ari Padiri, akaba n’umujyanama wa Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yasezeraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa 9 Nyakanga 2020.
Iyi nkuru dukesha Isimbi ivuga ko uyu muhango wabereye mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2020 ni bwo Padiri Rebero yandikiye Musenyeri Rukamba, amumenyesha ko asezeye ku murimo w’ubusaseridoti yatangiye mu 2011. Icyo gihe yamenyesheje Musenyeri ko agiye kuba umukirisitu usanzwe ndetse ahita yivana ku rubuga rwa WhatsApp yari ahuriyeho na bagenzi be bo muri Diyoseze.
Ubwo Rebero yasezeraga mu busaseridoti, Musenyeri Rukamba yavuganye na Igihe, atangaza ko atazi impamvu yatumye uyu mupadiri asezera, gusa ngo nta kidasanzwe muri iki gihe kuko humvikana abapadiri benshi basezeye.
Mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, bigaragara ko abapadiri bazitirwa n’umurimo w’ubusaseridoti mu gihe bashaka abagore, bagahitamo gusesa iryo sezerano baba baragiranye n’Imana. Ibi byatumye i Vatican, hatangwa igitekerezo cyagombaga gutuma abapadiri bemererwa guhuza izi nshingano no kubaka urugo, gusa abarimo Benedicto XVI barakirwanyije.

28 Responses
Padiri Rebero uherutse gusezera mu busaseridoti yasezeranye
Isezerano risibanga iyo umaze guhigura. Icyo abantu but a gusesa amasezerano n’Imana, ibyo ntabwo bibaho. Padri agende yishimishe , ariko nzi neza ko nawe azi ikimutegereje.
Ubesha perezida agahita akwirukana Ku buyobozi!!, nawe urumva Imana rero uko yakugenza igihe wihakanye icyo wayemereye, byumwiharko mu ruhamwe rwa benshi.

Nanjye mbona uwiyemeje kuba Umusaseridoti akwiye gutekereza inshuro irenze imwe umurimo aba yiyemeje
nzi benshi babiretse mbere y’uko bakora indahiro
sibyiza kubireka wabitangiye njye kugiti cyanjye mbifata nko gutsindwa

Muvandimwe ntugace urubanza,uyu Ni padiri Aho azajya hose kdi Ni umukristo na kiriziya yemeragusezera kuri aritari so icyaha kurusha kuyigumaho ukora amahano.Imana ishyigikire uru rugo rwabo.
Padiri Rebero uherutse gusezera mu busaseridoti yasezeranye
Muvandimwe ntugace urubanza,uyu Ni padiri Aho azajya hose kdi Ni umukristo na kiriziya yemeragusezera kuri aritari so icyaha kurusha kuyigumaho ukora amahano.Imana ishyigikire uru rugo rwabo.
Padiri Rebero uherutse gusezera mu busaseridoti yasezeranye
Isezerano risibanga iyo umaze guhigura. Icyo abantu but a gusesa amasezerano n’Imana, ibyo ntabwo bibaho. Padri agende yishimishe , ariko nzi neza ko nawe azi ikimutegereje.
Ubesha perezida agahita akwirukana Ku buyobozi!!, nawe urumva Imana rero uko yakugenza igihe wihakanye icyo wayemereye, byumwiharko mu ruhamwe rwa benshi.
Padiri Rebero uherutse gusezera mu busaseridoti yasezeranye
Reka reka kugereranya ibidahuye

Aho kugira ngo ajye akora icyaha cy’ubusambanyi ari padiri yavamo

Sha urandangije noneho neza neza ngo ubeshya perezida akagucishaho ,umvako Ari perezida nyine Imana ni Imana itandukanye na perezida ni inyembabazi ibihe byose muvandi niyihana azababarirwe pe

Mugenzi B wimutega iminsi. Ntabwo Imana ihanira umuntu gushaka umugore. Ahubwo njye mbona yari yahubutse afata icyemezo atatekereje neza.

Kirazira’gutatira’igihango

Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.

Ntabwo byoroshye kugeza isezerano ku ndunduro yaryo.
Ntitumuseke ahubwo tumusabire azabashe kubaka rukomere dore ko urugo narwo ari irindi shuri agiyemo.Kdi ngo iyo rubaye rubi rurutwa na gereza..!

Amategeko y’ubusaseridoti yateganyaga iki Ku muntu nkuyu padiri?
Biremewe se ko yayasesa cg basezerana kwiha Imana burundu? Niba se atari burundu, hari ikosa yaba yakoze?

Jye numva uwambaye umubiri wese akiri kuriyisi byose biramureba ahubwo abapadiri babakomorere bajye bashaka aho gukomeza kubeshya waba intwari, Padiri wasezeye agahita asezerana yabaye intwari pe, ndamushimye

Ark rwose murasetsa ubundi buri wese agira imibanire ye n’Imana yihariye rero niwe n’Imana ye naho kumutega iminsi ntaho bihuriye wenda wabona ariyo yamubwiye iyi genda wororoke wizuze isi

Buriya bibaho ntimumucire urubanza kuko afite umubiri kdi ukora,Aho gucika ajya gusambana yasezera ajya gushinga urugo byemewe n’amategeko ndetse n’Imana