Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police Révérien Rugwizangoga, yavuze ko n’ubwo Padiri Ubald yakuriye mu rwango rushingiye ku macakubiri n’itotezwa, we yabirenze agakurana ‘umutima wuzuye urukundo, n’impuhwe nyinshi yagiriraga bose’.
ACP Rugwizangoga usanzwe ari murumuna wa nyakwigendera Padiri Ubald, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gushyingura mukuru we.
Ku wa 07 Mutarama ni bwo Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi cyane mu Rwanda kubera ibikorwa bye byo gusengera abarwayi, iby’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iby’isanamitima, yitabye Imana aguye muri Amerika.
Ubald wazize ingaruka za COVID-19 yari amaze igihe arwaye yashyinguwe ku kigo yashinze kitwa “Ibanga ry’amahoro” kiri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.
ACP Rugwizangoga wavuze ahagarariye umuryango, yavuze ko umutima wa Rugirangoga “wahoraga ufunguye kuri bose, abato n’abakuru, abakene n’abakire, aboroheje n’abakomeye.”
Rugwizangoga yavuze ko umubyeyi wabo (se) yishwe we afite imyaka irindwi, nyuma umuryango we ugahunga ubwicanyi bushingiye ku macakubiri ujya i Burundi aho yize iseminari y’i Ngozi, akagaruka mu Rwanda kwiga iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Yavuze ko ubwo mukuru we yari agiye gusubira mu Rwanda yamubwiye ko “Data yishwe kubera urwango, twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi”.
Ubald Rugirangoga yabaye padiri kuva mu 1984 yoherezwa mu butumwa iwabo i Nyamasheke ari na ho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze akorera.
Yarokotse ubwicanyi ahungira mu Bufaransa, ariko agaruka mu Rwanda mu 1995 “kwigisha urukundo n’imbabazi”, nk’uko murumuna we yabivuze.
Rugwizangoga yavuze ko mu bintu byababaje mukuru we kugeza apfuye ari uko “yigishije ineza n’urukundo muri paroisse ya Nyamasheke ariko mu 1994 abakristu bakica abakristu bagenzi babo.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


