Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Mgr Hakizimana Célestin wa Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga mbere yuko yitaba Imana yari yaravuze ko ashaka kuzashyingurwa mu Rwanda. Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo muri Amerika nk’uko Mgr Hakizimana yabihamirije RBA. Yari amaze iminsi arembeye muri Amerika. Wasoma: https://bwiza.com/?Padiri-Obald-Rugirangoga-yitabye-Imana Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana afite imyaka 65. Yari azwi cyane mu gusengera abarwayi, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse akaba yari Umurinzi w’Igihango mu Rwanda Padiri Rugirangoga yagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari umwe mu barinzi b’igihango. Gusaba imbabazi no kuzitanga ni yo ngingo yaranze inyigisho ze igihe cyose.

10 Responses
Padiri Ubald yasize avuze aho azashyingurwa-Mgr Hakizimana
Namukundaga cyane nubwo ntemeraga ibyo bavuga ngo yasengeraga abantu bagakira.Urugero,umwe mu bahamya ko yamusengeye agakira ubumuga,ni umudamu utuye ku Kimisagara.Nyamara aracyagendera ku mbago nka mbere !!!! Undi turaturanye.Avuga ko yamusengeye agakira Diabetes.Nyamara ahora anywa ibinini byayo buri munsi !!!

Yooooo!!!! Padiri wacu ntakindi kintu mfite cyokuvuga nubundi wageze mwijuru gs imana nikwakire natwe udusabire kuzagera mubwami bwijuru wicayemo

yooo imana imwacyire mubayo

Imana ishimwecyane ubwo azashingurwa mu Rwanda. Kimwe mu byanshenguraga umutima, ni ugutekereza ko azashyingurwa hanze y’Igihugu cye u Rwanda yakunze urukundo rutari urw’amagambo.Padiri Ubald ruhukira mu mahoro asendereye, wakundaga ko abantu babaho bafite amahoro mu mutima. Urubuto iyo rupfuye, nibwo rurumbuka, nawe ubutumwa wabibye buzakomeza, ndetse buzarenga aho watekerezaga, kuko Yezu wabuguhaye niwe ubwe uzabukomeza.
Iyi nyagwa ngo ni covid 19 nihagarare mu izina rya Yezu Kristu twiherekereze ububyeyi wacu .

Twaragukundaga kuko twakubonyeho umurage mwiza , ariko lmana yaragukunze kuturusha ruhukira mumahoro.